Rusizi: Abagize cooperative JYA HEZA barasaba kurenganurwa

Cooperative jyaheza ubwo twaganiraga nabamwe mubari bayirimo kuri uyu wa 12/09/2012 badutangarije ko bakoraga isuku mu murenge wa Rwimbogo nyuma iza kwamburwa na rwiyemeza mirimo bakoranaga ubu hakaba hashize hafi imyaka ibiri ngo amaso yaheze mu kirere.

Abagize koperative JYAHEZA ikora isuku mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi bamaze imyaka ibiri bishyuza rwiyemezamirimo bakoranaga wabambuye amafaranga ibihumbi 300.

Iki kibazo cy’iyi koperative cyagaragajwe ubwo minisitiri w’ubutabera, Tharcise Karugarama, yari muruzindo rw’akazi mu karere ka Rusizi ndetse no mu kwezi kwahariwe gukemura ibibazo byabaturage aho abayobozi b’akarere basangaga abaturage iwabo mu mirenge iki kibazo cyaragarutse.

Minisitiri Karugarama ndetse n’abayobozi b’akarere bose basabye urwego rw’umurenge gukurirana icyo kibazo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo, Kakindi Leoncie, avuga ko ikibazo bakijyanye ku rwego rw’akarere ngo kuko umurenge udafite ubushobozi bwo kwishura ayo mafaranga.

Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko iyi koperative nta masezerano yari ifitanye na rwiyemezamirimo kuko amasezerano ahubwo yari ayafitanye n’akarere.

Muhimpundu Anne Marie, ukuriye koperative JYAHEZA we yemeza ko bari bafitanye amasezerano n’uwo rweyemezamirimo kandi ko amwe mu makopi y’ayo amasezerano bayatanze bakaba bategereje igisubizo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka