Nyamasheke: Abacuruzi barasabwa kwiga indimi z’amahanga kugira ngo bahangane ku isoko rya EAC

Abacuruzi n’abikorera bo mu karere ka Nyamasheke barashishikarizwa kumenya indimi z’amahanga, by’umwihariko izikoreshwa mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) kugira ngo bazabashe guhangana ku isoko ry’ibi bihugu.

Ibi byasabwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles, ubwo kuri uyu wa 20/08/2013 yasozaga amahugurwa y’iminsi ibiri yahuguraga abacuruzi bo muri aka karere gusobanukirwa n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ndetse no kumenya inyungu bakura muri uyu muryango.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles yagaragarije aba bacuruzi ko ari iby’agaciro gusobanukirwa inyungu bazakura muri EAC, by’umwihariko bateza imbere ubucuruzi bwabo ariko kandi ko kugira ngo iryo terambere rigerweho byihuse, basabwa kwiga indimi z’amahanga kugira ngo batazajya bagorwa n’itumanaho bitewe n’ubumenyi buke bafite mu rurimi.

Abaikorera bo mu karere ka Nyamasheke basabwe kwiga indimi z'amahanga kugira ngo bazabashe guhangana ku isoko rya EAC.
Abaikorera bo mu karere ka Nyamasheke basabwe kwiga indimi z’amahanga kugira ngo bazabashe guhangana ku isoko rya EAC.

Perezida w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Nyamasheke, Majyambere Venuste na we yabwiye aba bacuruzi n’abikorera ahagarariye ko muri uyu muryango wa EAC harimo isoko ryaguye ku banyamuryango bawo bose kandi n’ab’i Nyamasheke bakab badahejwe.

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yahabwaga abikorera bagera kuri 50 bo mu karere ka Nyamasheke bahagarariye abandi mu byiciro bitandukanye akaba yarateguwe n’Ihuriro rya Sosiyete Sivile zo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Civil Society Forum -EACSOF/Rwanda).

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka