Ibihembo bya SHARAMA na MTN bikomeje gutangwa

Abatsindiye ibihembo bitandukanye muri Tombola ya SHARAMA na MTN, muri iki cyumweru cya kabiri, babishyikirijwe kuri uyu wa gatatu tariki 08/08/2012.

Hatanzwe moto ebyiri, amagare arindwi, telefoni z’ubwoko butandukanye, matela eshanu, mudasobwa imwe n’amafaranga ibihumbi 50 ku bantu 10.

Abaturage benshi cyane cyane ba rubanda ruciriritse bifuza kuba mu banyamahirwe bashobora guhindurirwa ubuzima no gutombora imodoka cyangwa moto binyuze muri tombola ya SHARAMA na MTN; nk’uko bamwe muri bo babitangaza.

Muri bo hari abo byahiriye nka Appolinaire Murenzi w’imyaka 25, umunyeshuri wiga muri KIE, wabashije gutombora moto nyuma yo kohereza ubutumwa burenga 400. Yavuze ko iyo moto izahindura ubuzima bwe kuko azayikoresha nka motari atitaye ku mashuri afite.

Ariko hari n’abandi banenga MTN bavuga ko ibihembo abaturage babona biba byavuye mu mafaranga batanze, ikongeraho no kubungukiramo, nk’uko bamwe mu bari bashungereye ubwo ibihembo byatangwaga, harimo n’uwari ufite amanota arenga miliyoni, babivugaga.

Ibi birego byamaganiwe kure na Chrysanthe Turatimana, ushinzwe imenyekanisha rya Tombola ya SHARAMA muri MTN, avuga ko MTN yashyizeho miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda z’ibihembo gusa.

Appolinaire yatsindiye moto.
Appolinaire yatsindiye moto.

Turatimana yakomeje avuga ko intego ya MTN ari ugufasha abantu kugera ku itumanaho nk’inkingi y’iterambere ry’igihugu. Yongeraho ko iyo Abanyarwanda bungutse nayo iba yungutse.

Ati: “Sharama ni nko kuva ku ntera wariho ukajya ku ntera yisumbuyeko. Nk’umuntu watomboye moto hari indi ntera aba yisumbuyeho. Kimwe n’uwatsindiye matera cyangwa telefoni”.

Guhabwa amahirwe yo gutsinda muri iyi Tombola bisaba kuba umuntu yarohereje ubutumwa bugufi bwinshi, aho ubutumwa bumwe acibwa amafaranga 35, cyangwa yaragiye ahamagara inshuro nyinshi ku murongo wa 155; nk’uko Turatimana yakomeje abivuga.

Imodoka yo itangwa nyuma ya buri minsi 20, iya mbere izatangwa tariki 13/08/2012.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka