Huye: Amasoko ya Muyogoro na Sovu ntiyitabirwa nk’uko byari byizewe

Amasoko ya Muyogoro na Sovu yo mu Karere ka Huye amaze igihe gito yubatswe yatumye hafungwa andi abiri ya Matyazo na Gako yari asanzwe akora, kubera ko atitabiriwe nk’uko byari byitezwe yubakwa ahubwo abaturage bakomeza kwiremera ayo bari bamenyereye.

Ifungwa ry’ayo masoko ntacyo ryakemuye kuko abaturage bahitamo kwigira guhahira mu mujyi, nk’uko byatangajwe n’umwe mu baturage witwa Ngendahimana wari usanzwe bahahira mu isoko rya Matyazo.

Yagize ati: “Kuva isoko ryacu rya Matyazo barifunga dusigaye duhahira mu mugi. Ntabwo wava hano ngo ugende ibirometero bigeze kuri bitanu ugiye guhaha intoryi za magana abiri. Wakwemera ukajya guhenderwa mu mugi”.

Isoko rya Matyazo ryari risanzwe riremwaga n’abantu bavuye mu mugi wa Butare n’abaturage bo mu Matyazo no mu nkongero zayo. Naho isoko rya Muyogoro ryo riri ku birometero bigera kuri bitanu uvuye mu gasantere ka Matyazo.

Nyamara umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene afite icyizere ko ayo masoko azagenda abona abakiriya buke buke bitewe n’uko azaba afite ibyo abantu bakeneye. Ariko akongeraho ko bitazabuza n’akarere gufata ingamba z’uburyo ayo masoko yakwitabirwa.

Ati: “Isoko ni ryo ryirema. Bitewe n’ibyo abantu bakeneye, bukebuke bazagenda bayitabira. turamutse twemeje ko imyaka ituruka mu cyerekezo cya Matyazo na Muyogoro izajya irangurirwa mu Muyogoro naho ituruka za Maraba ikarangurirwa i Sovu, aya masoko yazagira nayo abayitabira ”.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko icyi kemezo gishobora kuzagira ingurka ku misoro, nyuma y’ifungwa ry’ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byakorerwaga muri ayo masoko ya Matyazo na Muyogoro.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka