Gicumbi: Abacuruzi batereka ibyo bacuruza ku muhanda barasabwa kubireka

Nyuma yo kugenzura isuku mu karere ka Gicumbi ahacururizwa ibiribwa no muri za restora itsinda rishinzwe kugenzura abo bacuruzi rirasaba abatereka ibyo bacuruza ku muhanda kubireka kuko imyanda ijyamo yangiza ubuzima bw’abantu.

Hari abantu bacuruza ibintu by’amafu ugasanga babiteretse hanze imbere y’amaduka imodoka zihaca ziva muri gare ugasanga zigenda zitumuriramo ivumbi bityo umuguzi akaba yagura ibintu byanduye birimo umwanda kandi akaba atabimenya.

Ibi kandi byajyanye no kubagira inama zo kwirinda umwanda aho bacururiza; byemezwa n’uhagarariye itsinda rishinzwe kugenzura isuku mu karere ka Gicumbi, Murekezi Jean Bosco.

Ifu nayo iba iteretse ku muhanda. (foto E.Musanabera).
Ifu nayo iba iteretse ku muhanda. (foto E.Musanabera).

Abagenzi nabo bahaca n’amaguru babona ko ari ikibazo kuko usanga imyanda yose iva mu muhanda yirunda muri bya bicuruzwa kandi biba bidapfundikiye.

Kanamugire Athanase yavuze ko asanga byari bikwiye gukosorwa kuko ari ikibazo gikomeye dore ko usanga benshi bajya no kubigura batatekereje ku ngaruka byagira ku buzima bwabo igihe babiriye.

Umwe mu bacururiza mu karere ka Gicumbi agaya bagenzi be kutabungabunga ibyo bacuruza dore ko usanga abatereka ibyo bacuruza hanze imyanda yose iza ikabyanduza.

Ati “uretse kuba byanduza ibyo bacuruza usanga nabo nta mutakano bifite igihe haguye imvura cyangwa mu nkubi y’umuyaga mwinshi usanga nabo byabagoye barwana nabyo kubyanura”.

Gusa n’ubwo abagaya anabagira inama yo kugira isuku y’ibyo bacuruza kuko aribyo bibafasha kugira abakiriya benshi kandi bituma n’ibicuruzwa byabo byizerwa aho gukemangwa n’abaguzi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BABUBAKIYE SE AHOBAZAJYA BACURURIZA HEZA KUKI BACURURIZA MUNSI Y’IBITI?GICUMBI YASIGAYE INYUMA MURAVUGA IBY’UBUSA

bikora yanditse ku itariki ya: 5-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka