Impamvu ngo nta yindi uretse kuba yarafashije iyo banki mu kwiyubaka no kuzamura inyungu yayo mu ruhando rw’andi mabanki.
Leta y’u Rwanda yari ifite imigabane igera kuri 20% muri banki y’ubucuruzi y’u Rwanda, nayo ngo yiteguye kugurisha iyayo mu gihe icyo kigega Actis cyamaze gushyira ku isoko imigabane yacyo iri muri BCR.
Bwana Sanjeev Anand uyobora BCR kuva mu mwaka wa 2009 kugeza ubu, we aratangaza ko abashoramari benshi baba abo mu Rwanda cyangwa se abo hanze yarwo bigaragara ko bashishikajwe n’imigabane ya Actis ariko ngo bazakomeza kugenda babiganiraho.
Mu mwaka wa 2010, banki y’ubucuruzi y’u Rwanda yageze ku rwunguko rwa miliyoni 4.4 z’amadorari, ni ukuvuga miliyari zirenga 2.5 z’amanyarwanda, mu gihe imigabane ya Actis mu 2004 yari miliyoni 4.9 z’amadorari zingana na hafi miliyari 3 z’amanyarwanda.
Anne Marie NIWEMWIZA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|