iCPAR irahamagarira ababaruramari kuba abanyamuryango bayo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere umwuga w’Ibaruramari (iCPAR) kirahamagarira Abanyarwanda bakora umwuga w’ibaruramari kukigana bakaba abanyamuryango bakanoroherezwa gukorera mu bihugu byo hanze.

Ibi byatangajwe na Peter Rutaremara, Perezida wa iCPAR, ubwo yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa ngarukamwaka y’iminsi itatu ari kubera kuri Kivu Serena Hotel ku Gisenyi mu karere ka Rubavu.

Iyi nama yatangiye tariki 11/07/2012 ifite insanganyamatsiko igira iti “Ibaruramari n’Iterambere” ihuje abagize ibigo by’ibaruramari mu bihugu bya Uganda, Kenya n’u Rwanda hagamijwe kuvugurura no guteza imbere umwuga w’ibaruramari.

Abanyamuryango ba iCPRA babona uburenganzira bwo gukorera mu bihugu nk’u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania nta mbogamizi nyamara mu babaruramari 203 bari mu Rwanda abanyamuryango ba iCPAR ni 57 gusa; nk’uko bisobanurwa na Rutaremara.

Aya mahugurwa ntabwo azibanda ku mwuga w’ibaruramari gusa ahubwo azibanda no ku ngamba zo gukumira ikendera ry’ubukungu ryagaragaye ku mugabane w’i Burayi na Amerika kugira ngo ntirizagere muri Afrurika y’Uburasirazuba (EAC).

Robert K. Tebasuula, umubaruramari waturutse mu gihugu cya Uganda atangaza ko aya mahugurwa buri gihe agira ikintu gishya amwungura mu kazi ke n’ubwo aba buri mwaka. Tebasuula asobanura kandi ko ari inshingano zabo gufasha ibihugu nk’u Rwanda kuzamura uyu mwuga kuko muri Uganda bashinze ikigo nka iCPAR mu 1992 bakaba banafite abanyamuryango barenga 1700.

Biteganyijwe ko Vickson Ncube, umuyobozi wa Federasiyo Nyafurika y’Ababarurishamibare (PAFA) umaze imyaka 28 muri uyu mwuga azatanga ikiganiro muri ayo mahugurwa.

iCPAR ni ikigo cyaratangiye mu 2010 gifite intego yo guha abanyamuryango n’abafatanyabikorwa bacyo ubumenyi bwo kwiteza imbere no gukorera inyungu rusange binyuze mu mwuga w’ibaruramari mu Rwanda.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka