Yinjiza arenga ibihumbi 300 ku kwezi nta deni rya banki kubera ubukorikori

Gatera Joseph utuye mu karere ka Rulindo, umurenge wa Bushoki, akagari ka Nyirangarama, akaba akora umwuga w’ubukorikori butandukanye, avuga ko yinjiza agatubutse kandi ngo atarigeze afata inguzanyo muri banki.

Uyu mugabo mu bukorikori akora harimo gukora amavaze meza yo gutaka mu mazu, amacumu yo gutaka, n’ibindi byinshi bijyanye na decoration.

Nk’uko we abyitangariza, ngo nta hantu yize ibi bintu ahubwo ni impano yivumbuyemo we ubwe, mu rwego rwo kwihangira imirimo, aho aviriye mu mujyi ubuzima bw’umujyi bumunaniye.

Gatera yinjiza menshi avuye mu bukorikori.
Gatera yinjiza menshi avuye mu bukorikori.

Aka kazi ke ngo asanga kamaze kumuteza imbere ku buryo ibyo akora yamaze no kujya abyigisha abandi mu rwego rwo kugira ngo nabo babashe kwizamura. Ati “Ubu nageze kuri byinshi nyubakiye inzu ,umuryango wanjye umeze neza, mbega ndi mu bagabo bameze neza,kandi nta mafranga natse banki.”

Mu byo akora yibanda ku bijyanye n’umuco nyarwanda aho avuga ko biri mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda gukunda umuco wabo.
Ku bwe ngo asanga kuva yatangira kubikora byarakunzwe cyane ku masoko kandi ngo ntibikunzwe n’Abanyarwanda gusa ahubwo n’abanyamahanga barabikunda.

Gatera avuga ko ubukorikori iyo bukozwe neza bugakoranwa ubuhanga nta kabuza bukiza nyirabwo, aho atangaza ko yageze kuri byinshi kandi nta nguzanyo ajya yaka mu mabanki.

Yongeraho ko buri wese ubifitemo ubushake ashobora kwihangira umurimo akora ubukorikori, ngo kuko budasaba ubwenge bwo kuba warize.

Gatera akora ibintu bitandukanye bijyanye n'imitako.
Gatera akora ibintu bitandukanye bijyanye n’imitako.

Yagize ati “Ubukorikori ni umwuga mwiza kandi udasaba amashuri. Jye ibyo nkora ntaho nabyize ,uretse ko nabyitekerereje ngasanga nkwiye kugira icyo nkora numva binjemo bityo”.

Uyu munyabukorikori ariko n’ubwo avuga ko yageze kuri byinshi, ngo hari n’imbogamizi yagiye ahura nazo mu kazi ke harimo kuba amwe mu masoko agemuramo ibikoresho bye abitesha agaciro akamurangurira kuri make, kandi bo bakabigurisha menshi cyane.

Bityo ngo akaba asanga Abanyarwanda batarabasha guha agaciro abakora ubukorikori. Gaterai agira bagenzi be b’abanyabukorikori inama yo gukorera hamwe, bakibumbira mu makoperative, bakishakira amasoko ngo kuko asanga ari bwo ibyo bakora bizagira gaciro.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka