Umurenge wa Kanombe wamuritse isoko rishya rya kijyambere n’ahagiye kubakwa irindi

Umurenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro, wamuritse isoko rishya rigezweho ryuzuye rigiye gucururizwamo n’abahoze bacururiza mu isoko rishaje rigiye gusenywa, aho akaba ari naho hagiye kubakwa irindi soko najyo rya kijyambere.

Iri soko ryiswe “Marie Merci Modern market” ni iry’umuntu ku giti cye ndetse n’irigiye kubakwa ni irya koperative, akaba ari yo mpamvu umunyamabanga nshingwabkorwa w’uyu murenge, Donatien Murenzi, yemeza ko bashyigikira ibikorwa by’abikorera bigamije guteza imbere uyu murenge.

Avuga ko ubwo bufatanye buhuza abikorera na Leta bugamije gushyigikira abikorera kugira ngo bakorere ibikorwa biteza imbere akarere n’igihugu muri rusange.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kanombe asobanura ubufatanye bw'abikorera na Leta.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanombe asobanura ubufatanye bw’abikorera na Leta.

Ati: Public and Private sector Partnership (PPP) yabyaye isoko rya Kabeza Marie Merci Modern market” ni isoko rya kabiri ukuyeho irya Nyarugenge. Twizera ko ririya soko rizazamura akarere n’umujyi, kuko abacururizamo bazakorera ahantu heza bakunguka kandi natwe tuzabona ahantu heza ho guhahira”.

Iyuzura ry’iri soko ryatumye irindi rya Kabeza ryari rimaze imyaka 18 rikorera ahantu hatagendanye n’igihe rigomba gusenywa. Abacururizaga mu isoko basabwe ko kuwa mbere w’icyumweru gitaha tariki 07/01/2013 ntawe ugomba kuba akihabarizwa.

Uzabishaka azajya gukodesha ikibanza muri iryo soko bitewe n’ubushobozi bwe, mu gihe uwakumvwa ubushobozi bwe butabimwemerera azajya gukorera mu yandi masoko yo muri aka karere, arimo irya Ziniya, Gahanga, Kicukiro, Gahoromani, nk’uko Murenzi yakomeje abitangaza.

isoko rishaje rigiye gusenywa rigasimbuzwa Kanombe Comercial Union.
isoko rishaje rigiye gusenywa rigasimbuzwa Kanombe Comercial Union.

Nubwo abaturage batumva kimwe kuri uku kwimurwa bitewe n’amikoro macye ndetse n’aho amasoko aherereye, Murenzi yavuze ko abaturage bakwiye kumva ko iterambere rireba buri wese kandi ko bakwiye guhindura imyumvire.

Isoko rya Kijyambere rigiye kubakwa ahahoze irishaje rizaba ryitwa Kanombe Comercial Union, rikazuzura mu myaka itatu.
Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Jules Ndamage, yashimye ubuyobozi bw’uyu murenge nawo usanzwe ufatwa nk’ikitegererezo mu karere ka Kicukiro.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka