Ubukungu bw’intara y’Amajyaruguru bugiye kuzamuka ku kigero cya 15 ku ijana

Umwaka w’ingengo y’imari 2013-2014, uzarangira ubukungu bw’intara y’Amajyaruguru bwiyongereye ku kigero cya 15%, binyuze mu bikorwa bitandukanye bibyara inyungu biboneka muri iyi ntara bigiye gushyirwamo imbaraga nyinshi.

Mu nama y’igenamigambi y’intara y’Amajyaruguru yateranye kuri uyu wa mbere tariki 13/05/2013, ubuyobozi bw’iyi ntara bwagaragaje ibikorwa bitandukanye bisanzwe biboneka muri iyi ntara byitezweho kuzageza ubukungu bw’iyi ntara kuri uru rugero.

Ibi ngo iyi ntara izabigeraho hongerwa umusaruro kuri hegitari, guteza imbere imiturire, uburezi, imibereho myiza y’abaturage, ubukerarugendo, ibikorwaremezo n’ibindi hagamijwe kugumisha iyi ntara ku mwanya wa mbere mu bijyanye n’umusaruro uturuka ku buhinzi.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, asaba buri muturage kugira iyi gahunda iye, kugirango ibashe gutungana, cyane ko n’ibikorwa byose bizashyirwa mu bikorwa hakurikijwe ibyifuza by’abaturage b’iyi ntara y’Amajyaruguru.

Ati: “Ibyo dukora byose bigenerwa abaturage. Iyi gahunda y’amajyambere buri muturage wese agomba kuba yayigiyemo. Uretse imirimo izahigwa ku rwego rw’uturere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, buri muryango uzahiga”.

Guverineri Bosenibamwe uyobora intara y'Amajyaruguru.
Guverineri Bosenibamwe uyobora intara y’Amajyaruguru.

Avuga kandi ko kimwe mubyo iyi ntara yishimira uretse kuba ari ikigega cy’igihugu, ngo abaturage babashije kugerwaho n’amashanyarazi ari benshi cyane. Cyakora ngo n’abakiyakeneye nabo ntabwo ari bake.

Muri iyi ntara kandi hari kubakwa imihanda ya kaburimbo, Musanze-Kigali, Musanze-Rubavu, umuhanda Kigali-Gatuna unyura mu karere ka Gicumbi, ndetse n’imihanda yo mu cyaro ngo nayo yateye imbere, ndetse n’amahoteli akomeje kwiyongera.

Ibitaro bya Kinihira ndetse n’ibigo nderabuzima bigera kuri bitanu byuzuye muri iyi myaka ibiri ishize, nabyo ngo ni iyindi ntambwe y’iterambere intara y’Amajyaruguru yagezeho.

Bimwe mu byo abayobozi b’uturere dutanu tugize intara y’Amajyaruguru biyemeje muri uyu mwaka utaha w’ingengo y’imari, kuvugurura ibyaro, gushyiraho ibitabo bizajya byandikwamo uko abaturage bava mu kiciro cy’ubudehe bajya mu kindi.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka