U Rwanda rwemerewe miliyari 38 zo gusakaza amashanyarazi mu mashuri n’amavuriro

Inama nkuru ya Banki y’Isi yaraye ishimye uburyo u Rwanda rukoresha inkunga n’inguzanyo ruhabwa, iboneraho yemerera u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 60 z’Amadolari ya Amerika azakoreshwa muri gahunda yo gusakaza amashanyarazi hirya no hino mu Rwanda.

Iyi nguzanyo yemerejwe i Washington muri Amerika ku cyicaro cya Banki y’Isi ejo tariki 19/02/2013, aho abayobozi ba Banki y’Isi n’itsinda ritanga inguzanyo bemeje kuguriza u Rwanda amadolari ya Amerika miliyoni 60 (miliyari 37 na miliyoni 800 z’Amafaranga y’u Rwanda) azakoreshwa mu mushinga waguye wo gusakaza amashanyarazi hirya no hino mu gihugu.

Uyu mushinga wiswe Rwanda’s Electricity Access Rollout Program (EARP) ngo umaze gufasha Abanyarwanda ibihumbi 222 kubona amashanyarazi kuva mu mwaka wa 2009. Guverinoma y’u Rwanda yari yasabye iyi nguzanyo ngo ibone ubushobozi bwo gukomeza gusakaza amashanyarazi ahandi mu gihugu.

Carolyn Turk ukuriye Banki y’Isi mu Rwanda yavugiye i Washington ko iyo bagenzuye basanga u Rwanda rukoresha neza inguzanyo ruhabwa, bityo ashishikariza abayobozi ba Banki y’Isi gukomeza gufasha u Rwanda kuzagera ku mugambi rufite wo kugeza amashanyarazi mu mashuri, amavuriro n’ibigo nderabuzima hose mu gihugu.

Carolyn Turk ati “Ahamaze kugezwa amashanyarazi mu Rwanda haragaragara impinduka mu mibereho y’abaturage ndetse mu rwego rw’ubukungu benshi mu babonye amashanyarazi batangiye gukora imishinga ibabyarira inyungu ikenera amashanyarazi.

“Turasanga rwose iyi gahunda yo kuyageza ku bandi baturarwanda ikwiye gushyigikirwa kuko ubu henshi mu Rwanda bakiri benshi bategereje amashanyarazi ngo bacane mu ngo iwabo, mu mashuri abana bigiramo ndetse no ku mavuriro bivurizamo babone aho babika imiti neza n’ibindi bikoresho bikenerwa kwa muganga.”

Inzobere mu iterambere muri Banki y’Isi zemeje ko gusakaza amashanyarazi mu Rwanda ari umusingi ukomeye mu bikorwa bizashyigikira iterambere dore ko bizatuma gutanga serivisi ngo byihuta mu byiciro byose by’ubuzima bw’igihugu.

Lucio Monari ukuriye ibikorwa bya Banki y’Isi ku mugabane wa Afurika yavuze ko mu bihugu byinshi bya Afurika bakwiye kwita ku gusakaza amashanyarazi henshi mu byaro niba koko bashaka ko ibihugu byabo bigira aho bishingira byiteza imbere.

Yagize ati “Uku gusakaza amashanyarazi nibyo by’ibanze bizatuma inzego zose z’ubuzima bw’igihugu zikora neza, ku isonga hakabamo amashuri n’ubuvuzi, ndetse n’ibindi bikorwa bibyara inyungu bigafatiraho.”

Uyu mushinga wa EARP usakaza amashanyarazi ukorwa ku mafaranga akomoka ahantu hatandukanye nka Banki Nyafurika y’Iterambere, Banki y’Abarabu yita ku iterambere rya Afurika, Ububiligi, Umuryango w’Ibihugu by’Uburayi, Ubuyapani, Ubuholandi n’Ikigega cya Arabiya Sawudite cy’iterambere, ukaba umaze gushorwamo miliyoni 348 z’Amadolari ya Amerika.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Rwose no mumurenge wa Muhanga,akarere ka muhanga birababaje kubona hari amashuli menshi atarimo umuriro,Byibura urugomero rwa Nyabarongo(Muhanga)rwakagombye gusiga rukemuye icyo kibazo!

Maike yanditse ku itariki ya: 21-02-2013  →  Musubize

Ivuririro ry’umurenge wa gikomero mukarere ka Gasabo umujyi wa Kigali n’amashuri yaho byari bikwiwe gutekerezwaho muri iyi gahunda

yanditse ku itariki ya: 21-02-2013  →  Musubize

Mukarere ka Gasabo umurenge wa Gikomero na Rutunga nabo baratabariza kubona umuriro ngo biteze imbere.hariyo amasvuriro atagira amashanyarazi ndetse n’amashuri n’ubucentre bwaho burayakeneye cyane ntimuzatwibagirwe Murakoze.

Mugabo john yanditse ku itariki ya: 21-02-2013  →  Musubize

Bashyire uri gahunda y’amashanyarazi n’ishuri rya Munyiginya rifite kuko rikeneye umuriro byihutirwa. Kuko birababaje kubona ishuri rigira uburezi kuva muri primaire kugera muri myaka itandatu ariko kugeza ubu tronc commun na section bakaba badashobora gukora etude mumasaha ya nijoro nkuko kubindi bigo bigenda. Akarere ka Rwamagana abayobozi bakwiye kongeramo imbaraga mumihigo yabo. Murakoze mugire amahoro

yanditse ku itariki ya: 21-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka