U Rwanda rwagumanye amanota meza mu iterambere rya gahunda za Leta

Raporo y’igenzura yakozwe na banki y’isi ku iterambere rya gahunda za Leta muri 2011 yahaye u Rwanda amanota 3.8 mu bihugu by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Iki gipimo u Rwanda ruriho ni cyiza nk’uko byari bimeze muri 2010.

Iri genzura ryitwa CPIA ritanga amanota rishingiye ku byiciro bine aribyo imicungire y’ubukungu, kugira gahunda za Leta zinoze, guteza imbere ibyiciro by’abaturage basigaye inyuma kurusha abandi, ndetse n’imicungire inoze y’inzego. Amanota mabi cyane ni 1 naho ayo hejuru cyane ni 6.

U Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu nyuma ya Cap Vert na Ghana, rwabonye amanota meza mu guteza imbere icyiciro cy’abaturage basigaye inyuma kurusha abandi mu mibereyo; nk’uko bigaragara muri raporo ya banki y’isi yashyizwe ahagaragara tariki 28/06/2012.

Omowunmi Ladipo uyoboye ishami rya banki y’isi mu Rwanda yavuze ko u Rwanda rukomeje kwitwara neza mu kuzamura ibyiciro by’abaturage basigaye inyuma, aho 12% by’abaturage batari bishoboye bavuye munsi y’umurongo w’ubukene.

Gahunda yo kuzamura ibyiciro byasigaye inyuma mu Rwanda yonyine yahawe amanota ane (4.0), ariko bitewe n’ikorwa ry’impuzandengo, yaje kwicirwa na gahunda y’imicungire y’inzego, yahawe amanota 3.6.

Ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) nibyo biza ku mwanya wa mbere muri iki gipimo cya CPIA; nk’uko Shanta Davarajan uhagarariye Bank y’isi muri Afurika yatangarije Kigali Today.

Yagize ati “U Rwanda by’umwihariko rukomeje kwitwara neza mu kuzamura ubukungu bushingiye ku kongera umusaruro w’ibyoherezwa hanze, ndetse no kuzamura umusaruro w’ubuhinzi”.

Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara irashimwa na banki y’isi kuba ikomeje kugaragaza ubwiyongere bw’ubungu, nubwo muri iki gihe isi yugarijwe n’ihungabana ry’ubukungu rikomeye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubu koko aya niyo manota twirirwa tuvuga twabonye? Umuntu wasigajwe inyuma n’amateka ukamwubakira inzu y’ibyondo ifite imbariro zifatishijwe ibirere ubwo azigera afata abandi bubakishije amatafari ahiye cg block cement ryari koko? Ibinababaje bigakorwa na Police! Muyikojeje isoni gusa! ubonye iyaba bari barimo kubumba Blocks byibuze! iyi foto, n’imyambaro y’aba bapolisi birahabanye rwose! Police yambaye neza, ariko irimo kwubaka inzu itazaramba! Niba ari ifoto yo mu mateka, iyo yo rwose irabonetse! Amanota arabonetse!

yanditse ku itariki ya: 29-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka