U Buholandi na Suwede byatanze inkunga ku Rwanda ya miliyoni 43.9 € na miliyoni 8.6 USD

Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), yakiriye inkunga y’u Buholandi ingana n’amayero miliyoni 43.9 yo guteza imbere inzego z’ibanze, ubutabera n’ubugenzuzi bw’ikiyaga cya Kivu; ndetse n’inkunga ya Suwede ingana na miliyoni 8.6 z’amadolari y’Amerika, yo guteza imbere ubushakashatsi bukorwa na Kaminuza y’u Rwanda.

Ministiri w’Imari, Amb. Claver Gatete, washyize umukono ku nyandiko zemeza inkunga z’u Buholandi na Suwede kuri uyu wa gatatu tariki 14/8/2013, yashimye ko amasezerano y’ubufatanye azamara igihe kinini, nyuma y’aho abahagarariye ibyo bihugu bijeje kuzakomeza kunganira iterambere ry’u Rwanda.

Intumwa y'u Buholandi na Ministiri w'Imari, bamaze gushyira umukono ku masezerano y'inkunga yagenewe u Rwanda.
Intumwa y’u Buholandi na Ministiri w’Imari, bamaze gushyira umukono ku masezerano y’inkunga yagenewe u Rwanda.

Miliyoni €43.9 (z’amayero) zatanzwe n’u Buholandi, zirimo 34 zagenewe imishinga y’iterambere ry’uturere (RLDSF), yo kwihangira imirimo, kubaka amashuri n’amavuriro, ibikorwaremezo by’ubuhinzi nk’amaterasi no gutunganya ibishanga, ndetse no gushaka ingufu za biogas, imirasire n’izindi; nk’uko Amb.Gatete yasobanuye.

U Rwanda kandi ngo ruzakoresha andi miliyoni 8.9 z’amayero yatanzwe n’u Buholandi, mu kugenzura niba imishinga yo kubyaza gazi metane ikiyaga cya Kivu, ntacyo ihungabanya ku mazi akigize ndetse n’ibinyabuzima bikibamo cyangwa ibigifiteho inyungu muri rusange.

Ministiri Gatete yavuze ko igice cya gatatu cy’amayero miliyoni imwe, kizafasha Urukiko rw’ikirenga kubona ubushobozi n’iby’ibanze byarufasha kwakira no guha ubutabera abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, barimo koherezwa mu Rwanda bavanywe mu mahanga.

Ushinzwe imirimo y'ambasade ya Suwede na Ministiri w'imari, bahana umukono nyuma yo gusinya ku masezerano y'inkunga igihugu cya Suwede cyageneye u Rwanda.
Ushinzwe imirimo y’ambasade ya Suwede na Ministiri w’imari, bahana umukono nyuma yo gusinya ku masezerano y’inkunga igihugu cya Suwede cyageneye u Rwanda.

Yavuze ko inkunga ingana n’amadolari miliyoni 8.6 yatanzwe n’igihugu cya Suwede, yagenewe Kaminuza y’u Rwanda mu iterambere ry’ubushakashatsi mu byiciro binyuranye birimo siyansi, ubukungu, ubuvuzi, ubuhinzi; byose bijyanye no guteza imbere gahunda-mbaturabukungu ya EDPRS II.

Ku ruhande rw’u Buholandi, Pieter Dorst ushinzwe ubutwererane mu iterambere yagize ati, “Imishinga ya RLDSF nemera ko ari uburyo bwiza bwo gufasha abaturage kugira ijambo mu bibakorerwa, no guhindura ubukungu bw’igihugu, muri iki gihe Leta yatangiye gushyira mu bikorwa gahunda dushima ya EDPRS II”.

Pieter Dorst avuga kandi ko umushinga wa gaz metane uzatuma ibihugu bya Kongo Kinshasa n’u Rwanda byagura urubuga bihuriramo, hagamijwe kuganira ku bibahuza, kuko ngo u Rwanda rutazacukura rwonyine gaz metane mu kiyaga cya Kivu gihuza ibihugu byombi.

Mu bayobozi bakuru bitabiriye umuhango wo gusinya ku masezerano y'inkunga u Rwanda rwahawe n'u Buholandi hamwe na Suwede, harimo Ministiri w'uburezi, Dr Vincent Biruta.
Mu bayobozi bakuru bitabiriye umuhango wo gusinya ku masezerano y’inkunga u Rwanda rwahawe n’u Buholandi hamwe na Suwede, harimo Ministiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta.

Suwede yo ngo yateye inkunga ibikorwa by’ubushakashatsi bya Kaminuza y’u Rwanda, ishingiye ku ngamba Leta y’u Rwanda yihaye yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi, aho inzego zitandukanye zigifite ibibazo by’ubushobozi buke bw’abakozi, nk’uko ushinzwe imirimo muri Ambasade y’u Suwede mu Rwanda, Maria Hakansson yasobanuye.

U Buholandi bwemeye ko mu mezi abiri ari imbere, hazemezwa amafaranga buzatanga mu gihe cyo gushyira mu bikorwa amasezerano y’imyaka ine buzagirana n’u Rwanda. Suwede yo yahise yemerera u Rwanda inkunga irenga miliyoni 55 z’amadolari y’Amerika mu gihe cy’imyaka itanu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Njye narayobewe, 8h00’: inkunga nzabonetse, 8h05’ bourse zirahagaritswe! Ese ubundi zinahagaze twahomba iki?

ivubi yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Ariko ubundi izi fashanyo aho muri Africa bahereye bazibaha guhera mu ikinyejana kya makumwabiri(1900) nko na successful economic story nyayo turabona mubihugu bya sub saharan Africa.
Ngaho burimusi tubona economic miracles zibera muri Asia ariko sub saharan Africa no way.
Byaba byiza twihaye human value(agankiro)na smart visionary investiment consisitency i horaho noneho buri generation ikabona where to start.
Not everyday waking up only to benefit from a utopian human situation that benefits much of life exercise on emotional intelligence and delivers destruction and poverty.

EarthDoctor yanditse ku itariki ya: 15-08-2013  →  Musubize

Aliko ibi bintu byimfashanyo hato na hato bati turazibahaye ubundi bati reka da turazibambuye bisigaye ali "Byenda gusetsa". Harya ngo bijeje ministre Gatete ko noneho izo mfashanyo ko zizamara igihe cyinini ? Yewe, iyi phrase yanyishe rwose nasetse ndikunenga. Kuba mubukene birakanyagwa...Ngirango aho bigeze noneho nukubifata murwenya. Yanze izi mfashanyo ngirango noneho bamubgira bati tuzahagarika imfashanyo. Nibitwenge. Ngirango Gatete yasigaye yikanda imbamvu.

Bene yanditse ku itariki ya: 15-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka