U Budage bwahaye u Rwanda miliyari 9.8 zo kuzamura imyuga no kurwanya ubukene

U Rwanda n’u Budage byasize umukono ku masezerano arwemerera inkunga ya miliyari 9.8 z’amafaranga y’u Rwanda, azakoreshwa mu guteza imbere amashuri y’imyuga no gufasha abakene bari mu cy’iciro cy’ubudehe.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki 5/12/2013, ateganya ko igice kinini aricyo kizajya mu bikorwa remezo byo kuzamura imyuga naho asigaye agashyirwa mu bikorwa by’iterambere no kwegereza ubuyobozi abaturage.

Amb. Claver Gatete, Minsitiri w’Imari n’Igenamigambi, yatangaje ko kwegereza ubuyobozi abaturage bizagendana no kubafasha kwibeshaho mu mishinga izaterwa inkunga n’aya mafaranga.

Yagize ati “Icyo tuvuga ni bwa buryo bwo kubegereza ubuyobozi ni no kubafasha mu iterambere. Kubafasha mu buryo bw’iterambere hari ibikorwa byinshi bijyanye n’iterambere muri cya kigega dushyiramo amafaranga buri kwezi kugira ngo abe yafasha iterambere ry’icyaro.

Minisitiri Gatete na Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda mu gikorwa cyo gusinya amasezerano y'inkunga.
Minisitiri Gatete na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda mu gikorwa cyo gusinya amasezerano y’inkunga.

Muri iryo terambere akensi abantu bari mu cyaro bari mu buhinzi. Akenshi iyo babonye umusaruro wabo bagomba kuwujyana mu masoko. Ubwo rero hakaba hakenewe imihanda, amashanyarazi kugira ngo bashobore kongera agaciro ku byo bakora.”

Ku ruhande rw’u Budage ngo uru ni urugero rw’ubushake iki gihugu gifite bwo gushyigikira u Rwanda kubera ukuntu rukomeje kuba intangarugero mu kwiteza imbere, nk’uko ambasaderi w’u Budage mu Rwanda yabitangaje.

Amafaranga azashyirwa mu mishinga ni azajya mu bigo by’imyuga n’amashuri yigisha imyuga, cyane cyane hashyirwaho ibikorwa remezo no kuvugurura ibyariho. Mu iterambere ry’icyaro ho hazubakwa imihanda n’amateme, hashyirweho umuriro n’amasoko agezweho.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

icyo nishimiye nuko izo nkunga zizagera ku rubyiruko kuko nitwe abagenerwa bikorwa kandi ngashimira na leta ihora idushakira ibyiza.

MUHIRE yanditse ku itariki ya: 6-12-2013  →  Musubize

burya iyo urumuri rwaka ntawe utarubona. kubera ibyiza tumaze kugeraho ntawe utadushyigikira. ninayo mpamvu mubona abenshi baza kutwigiraho kuko hari aho tumaze kugera. Imana ishimwe yo yatumye mvukira muri iki gihugu

kayitare yanditse ku itariki ya: 6-12-2013  →  Musubize

u rwanda ruhora rudushakira ibyiza! ndizera ko iyi nkunga izadufasha gukomeza kuduteza imbere.

murekatete yanditse ku itariki ya: 6-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka