Rutsiro: Yakuye amamiliyoni mu gusana amaradiyo n’amatelefoni

Ngenzi Jean Bosco w’imyaka 30 utuye mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro arashishikariza abandi bantu badafite icyo bakora cyane cyane urubyiruko, guhera kuri ducye bakihangira umurimo.

Ibi abivuga ashingiye ku kazi yiyemeje ko gukora ibyuma birimo amaradiyo n’amaterefoni kuri ubu akaba ageze ku mutungo ubarirwa hagati ya miliyoni icumi na cumi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mugabo ukorera mu isanteri ya Mburamazi iherereye mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro ngo akazi akora yagatangiye ahereye kuri telefoni ye yapfaga akayikorera, hanyuma abaturanyi bakajya bamuzanira izabo na zo akazikora.

Mu kazi ke yifashisha interineti kugira ngo yiyungure ubumenyi bugezweho mu gusana amatelefoni.
Mu kazi ke yifashisha interineti kugira ngo yiyungure ubumenyi bugezweho mu gusana amatelefoni.

Ati: “Iyo nazikoraga zigakira baratangaraga bakavuga bati ibi ni bya bindi umukuru w’igihugu ajya avuga byo kwihangira imirimo”.

N’ubwo yize imyuga mu gihe kingana n’imyaka ibiri, ubumenyi bwinshi akoresha avuga ko abukura kuri bagenzi be yizeraho ubuhanga kumurusha. Mu nzu akoreramo harimo mudasobwa na internet yifashisha kugira ngo abashe kumenya uko igikoresho runaka gikorwa bitewe n’imiterere y’ikibazo gifite.

Mu myaka itatu amaze akora bene ako kazi, hari byinshi amaze kwigezaho birimo kwizigamira. Ngo yafunguje konti mu murenge SACCO no muri banki y’abaturage, ku buryo hose abasha kwakayo inguzanyo agakora ibindi bikorwa by’iterambere ndetse akabasha no gutunga umugore n’abana babiri afite.

Ati: “natangiye aka kazi ntaratunga na rimwe amafaranga arenze ibihumbi ijana, ariko ubu imitungo yanjye yose n’amafaranga mfite birabarirwa hagati ya miliyoni icumi na cumi n’eshanu”.

Gutanga serivisi nziza ku bamugana ngo ni ryo banga akoresha ritumye aramba mu kazi. Ngenzi avuga ko abwiza ukuri abakiriya kuko hari abajya bazana ibyuma byabo nta kibazo kinini bifite ahubwo byatewe no kwibeshya gato kubera kutagira ubumenyi buhagije mu mikoreshereze yabyo.

Arateganya guterateranya bimwe mu byuma afite akikorera telefoni ye bwite.
Arateganya guterateranya bimwe mu byuma afite akikorera telefoni ye bwite.

Icyo gihe ngo yirinda kubarya amafaranga y’ubusa hanyuma bakagenda bishimye bakabibwira n’abandi.

Ikibazo cyo kutagira akazi ni kimwe mu byugarije abantu muri iyi minsi cyane cyane ku rubyiruko. Ngenzi asanga umuti wa mbere w’ubushomeri ari ukwihangira umurimo.

Nubwo hari aho ageze yiteza imbere, Ngenzi yifuza gukomeza ndetse akarushaho. Gusa ubushobozi bwe bwonyine ngo ntibuhagije, akaba yifuza ubwunganizi haba mu mahugurwa no mu ngendoshuri kugira ngo abashe kongera ubumenyi ndetse arusheho kunoza akazi akora k’ubutekinisiye.

Mu migambi ye yifuza guhanga agashya, aho yatangiye gutekereza ukuntu yaterateranya ibyuma bitandukanye akabasha kwikorera telefoni ye bwite.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Komerezaho Bwana, ubundi se kare kose?

Shaban yanditse ku itariki ya: 21-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka