Rutsiro: Centre ya Congo Nil yagejejwemo amatara ku mihanda

Abatuye mu gasantre k’ubucuruzi ka Congo Nil, umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro bishimiye ko bahawe amatara yo ku muhanda azajya abamurikira. Kuba nta matara yari ahari ngo byakururaga ubujura.

Ubusanzwe ku mugoroba, wasangaga abantu banyuranamo mu gasantere ka Congo Nil gafatwa nka Centre y’ubucuruzi mu karere ka Rutsiro, ariko wabitegereza ugasanga buri wese aragenda amurika imbere ye yifashishije terefone igendanwa.

Kuva ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki 20/06/2012, ibintu byahindutse kuko noneho wasanga abantu bahagaze ku mihanda, batangajwe no kubona amatara hejuru yabo, yewe bamwe badatinya kugaragaza ibyishimo byabo.

Bamwe mu baturage twaganiriye mu masaha ya saa moya z’umugoroba badutangarijeko bashimishijwe n’uburyo centre iri kubona kuburyo nta kibazo cy’umwijima bari bafite.

Ntaganda yagize ati “niba hari ikintu mbonye kiza kabisa ni aya matara, ubundi iki gihe nabaga natashye kare kuko nabuze telefone yanjye kandi ariyo yamfashaga kugera Mushubati”.

Abakozi ba EWSA mi gikorwa cyo kumanika amatara ku mihanda.
Abakozi ba EWSA mi gikorwa cyo kumanika amatara ku mihanda.

Muhayimana Emmanuel bakunda kwita Kinyabika, akaba acuruza amakarita ya telefone, we yagize ati “ubundi saa kumi n’ebyiri nabaga natashye kuko aha nicaye habaga hatakigaragara, kandi naho ntaha byabaga ari uko, ariko ubu nzajya ntaha saa tatu z’ijoro”.

Abacuruzi bashimishijwe n’ukugezwaho umuriro kuko muri Centre ya Congo Nil hari hamaze iminsi havugwa ubujura, aho wasangaga hamenwa amaduka. Bemeza ko byaterwaga no kubura umuriro w’amashanyarazi ku mihanda, dore ko ubusanzwe wasangaga ari itara rimwe riri ku rugi rw’inzu.

Iki gikorwa cyo gukwirakwiza amatara ku mihanda mu karere ka Rutsiro kigomba kuzakomeza no mu bindi bice, dore ko hatangiye no gushingwa inkingi z’amashanyarazi ku muhanda uva Rutsiro werekeza Rubengera mu karere ka Karongo.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka