Rusizi: Abamotari barasabwa gutekereza no ku y’indi mishinga bakora ngo barusheho kwiteza imbere

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yasabye abatwara abagenzi kuri moto kumenya amategeko agenga koperative ndetse no gutekereza ku kindi bakora kitari gutwara moto gusa.

Ibi yabitangaje mu nama bagiranye tariki 10/07/2012 nyuma yaho hagaragariye ubwumvikane buke muri koperative COMORU ihuza abamotari bo mu karere ka Rusizi. Ngo muri iyo koperative wasangaga nta yindi gahunda bafite ngo irusheho gutera imbere, aho gukomeza kwizirikira ku kazi ko gutwara amapikipiki gusa.

Atangiza iyi nama umuyobozi w’akarere ka Rusizi yibukije ko uretse kuba bagomba kuganira ku mikorere n’imikoranire y’inzego z’igize koperative, hamwe n’izindi nzego za Leta, hagomba no kuganirwa ku ruhare rw’abamotari mu kubungabunga umutekano.

Amakimbirane yari atangiye kugaragara muri koperative yari ashingiye ku kutamenya imikorere ya buri rwego n’inshingano zarwo hakiyongeraho no kutumva neza ko hari ikindi bakora kitari ugutwara amapikipiki; nk’uko byasobanuwe na perezida wa koperative COMORU.

Umuyobozi w’akarere yasobanuriye abamotari inshingano za buri rwego kuva ku nama rusange, inama y’ubuyobozi ndetse n’inama y’ubugenzuzi ndetse n’imikorere y’utundi tunama cyangwa udushami dushobora gushyirwaho kugira ngo intego za koperative zibashe kugerwaho.

Yabasabye ko nta rwego rugomba kwivanga mu nshingano z’urundi, ahubwo bakarangwa n’ubufatanye, hakirindwa amagambo y’urucantege kenshi akunze kugaragara mu matsinda anyuranye kandi ukoze amakosa wese akayahanirwa.

Abahagarariye Ingabo na Police mu karere ka Rusizi bakanguriye aba bamotari kuba ijisho rya bagenzi babo, iry’abagenzi batwara ndetse n’iry’abanyarwanda muri rusange; igihe bagiye gutwara umugenzi bakabanza kureba niba ntacyo afite cyahungabanya umutekano, bakihutira gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo inzego zibishinzwe zibashe gukora akazi kazo.

Bitarenze Kanama 2012, COMORU iraba itangiye ishoramari ry'inyubako izatwara miliyoni 150.
Bitarenze Kanama 2012, COMORU iraba itangiye ishoramari ry’inyubako izatwara miliyoni 150.

Koperative COMORU ifite abanyamuryango basaga 400. Imaze kugurira abanyamuryango bayo moto 60, bose bari mu bwisungane mu kwivuza, abanyamuryango bafite abana bahabwa inkunga y’amafaranga y’ishuri, hakiyongeraho no kugoboka uwahuye n’ingorane.

Abagize koperative COMORU biyemeje ko bagiye gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka inzu y’ubucuruzi uzatwara amafaranga miliyoni 150. Umuyobozi w’akarere ka Rusizi nawe yabemereye ko akarere kazabateza inkunga.

Uwo mushinga wari waradindijwe n’ubuyobozi bujegajega ndetse n’imyumvire y’abanyamuryango atari ihwitse; nk’uko byasobanuwe na perezida wa COMORU, Haruna.

MUSABWA Euprem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka