Rusizi: Abagize koperative CTVRB batanze ibihumbi 500 mu AgDF

Abanyamuryango bagize koperative CTVRB ikora umurimo wo gutwara abagenzi mu modoka ntoya (taxi voiture) mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi biyemeje gutanga umusanzu w’amafaranga ibihumbi 500 mu kigega Agaciro Developpment Fund (AgDF).

Ibi babikoze bashingiye ku ijambo ryo kwihesha agaciro no kugaragaza uruhare rwa buri wese mu bikorwa by’iterambere nk’abandi Banyarwanda.

Abanyamuryango b’iyo koperative bavuga ko nabo nk’abandi Banyarwanda bagomba kwihesha agaciro bagira uruhare muri gahunda zigamije guteza imbere igihugu, kuko iyo utihaye agaciro nta wundi wakaguha.

Inama yabo yabaye tariki 02/09/2012 kandi yari igamije gusuzuma uko umutungo w’iyo Koperative wifashe, no kungurana ibitekerezo mu kureba uko bayoboka ishoramari rigamije guteza abanyamuryango bayo imbere.

Mu minsi ishize, iyi Koperative yakunze kuvugwamo ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo, ndetse kubera icyo kibazo byatumye abayiyoboraga beguzwa bategekwa no kuzariha amafaranga byagaragaye ko bari baracunze nabi.

Abanyamuryango ba koperative CTVRB mu nama rusange. Batanze amafaranga ibihumbi 500 mu kigega Agaciro Development Fund.
Abanyamuryango ba koperative CTVRB mu nama rusange. Batanze amafaranga ibihumbi 500 mu kigega Agaciro Development Fund.

Ubuyobozi bushya bwashyizweho bwasanze kuri konti y’iyo koperative hariho ibihumbi 420 gusa, nyamara nyuma y’amezi arindwi batowe bamaze kugera kuri byinshi birimo imodoka biguriye ifite agaciro ka miliyoni eshanu n’igice, inzu yo gukoreramo ifite agaciro ka miliyoni zirindwi, n’ibindi.

Umuyobozi wa koperative CTVRB, Nzaramba Fidel, yatangaje ko icyo bashyize imbere ari ugutanga serivisi nziza, no gukusanya imisanzu izatuma bagera ku bikorwa bifatika bikazajya byifashishwa nk’ingwate kugira ngo buri mushoferi azabashe gutunga imodoka ye bwite.

Agira ati: “Tugiye gutangirira ku gikorwa cyo kubaka Gare routiere mu murenge wa Bugarama”.

Bamwe mu banyamuryango twavuganye barimo Gatera Gerard na Harerimana Emmanuel, batangaje ko bishimira intera bamaze kugeraho mu gihe gito bivuguruye.

Iyi ni modoka koperative CTVBR biguriye nyuma yo kwivugurura mu mikorere.
Iyi ni modoka koperative CTVBR biguriye nyuma yo kwivugurura mu mikorere.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugaraama bushimira uruhare rw’iyo koperative mu iterambere ry’umurege; nk’uko byangajwe na Kuradusenge Enock ushinzwe amakoperative muri uwo murenge.

Yongeraho ko bagiye kureba uko bahugura abakuriye za koperative zihakorera kugira ngo bagire ubumenyi bwo gucunga neza umutungo wa koperative no gushyira mu bikorwa ibyemezo biba byafatiwe mu nama rusange.

Mu murenge wa Bugarama, habarizwa amakoperative 37, muri zo 16 nizo zifite ubuzima gatozi, 20 zifite ibyemezo bitangwa n’akarere naho 11 ziracyakorera ku bitangwa n’umurenge.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka