Rurindo: Imiryango itegamiye kuri Leta izongera miliyari 1.700 ku ngengo y’imari

Imiryango itagengwa ba Leta (sosiyete sivile) 22 muri 84 ikorera mu karere ka Rulindo izongera amafaranga miliyari imwe na miliyoni 700 mu ngengo y’imari y’ako karere y’umwaka 2012/2013.

Aya mafaranga ntabwo azashyirwa mu isanduku y’akarere ahubwo ahwanye n’agaciro k’ibikorwa bizakorwa n’iyo miryango byunganira ibyatanzweho ayavanywe mu ngengo y’imari yatanzwe na Leta; nk’uko bisobanurwa n’umuhuzabikorwa w’ihuriro ra Sosiyete Sivile mu karere ka Rulindo, Hakizimana Jean Baptiste.

Mu nama yahuje imiryango ya Sosiyete Sivile n’abandi bafatanyabikorwa bibumbiye mu ihuriro JADF tariki 19/06/2012, mu miryango igera kuri 84 ni yo yonyine yari imaze kugaragaza gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2012/13.

Uyu mubare ushobora no kwiyongera kuko iyo miryango yashishikarijwe kugira uruhare rufatika mu itegurwa ry’imihigo y’akarere.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere, Prosper Mulindwa, ashimira Plate Forme ya Sosiyete Sivile y’Akarere ku gitekerezo cyo gukora icyegeranyo cy’ibikorwa by’abafatanyabikorwa bose b’Akarere, kugira ngo bajye bagira uruhare mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.

Imiryango ya Sosiyete Sivile irimo amadini n’amatorero. Uretse ibikorwa bizakorwa na sosiyete sivile, ibindi bizakorwa hifashishijwe amafaranga ashyirwa mu ngengo y’imari ava mu misoro n’amahoro.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka