Rulindo: Mu myaka itanu ishize barwanije ubukene mu baturage ku buryo bushimishije

Gahunda yo kurwanya ubukene akarere ka Rulindo kari karihaye mu myaka itatu ishize, karatangaza ko kayigezeho ku rugero rushimishije.

kurwanya ubukene mu karere ka Rulindo ni kimwe mu byaje ku isonga mu byagombaga gukorwa muri iyi myaka itanu ishize, nk’uko byavuzwe n’umuyobozi w’akarere ka Rulindo kuri uyu wa Gatanu ubwo abayobozi n’abafatanyabikorwa basuzumaga ibyo bagezeho.

Haba mu rubyiruko cyangwa mu bakuze, mu myaka itanu ishize bagaragaje ubushake n’ubushobozi mu kurwanya ubukene, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Justus Kangwagye yabitangaje.

Kngwajye yishimira ibyo abaturage bafatanije n’ubuyobozi bagezeho, akavuga ko kugira ngo ibyo byose bibashe kugerwaho habayeho ubufatanye hagati y’abafatanyabikorwa b’akarere n’abaturage ubwabo.

Yagize ati: ”Imbaraga, umwete imyunvire myiza, abanya Rulindo bakoresheje mu kwikura mu bukene ni izo gushimirwa. Nitwongera imbaraga bizaba byiza kurushaho, muri iyi myaka itanu yindi dutangiye kandi byose bizagerwaho”.

Yakomeje avuga ko muri gahunda yo kwikura mu bukene,kugira ngoibashe kugerwaho, bakanguriye Urubyiruko kwihangira imirimo no gukoresha imbaraga zabo zose ngo babashe gutera imbere.

Kangwagye yavuze ko hari bimwe mu byo bashakaga gukora bitabashije kugerwaho. Bimwe muri ibyo ngo ni nk’imiturire myiza itaragezweho nk’uko babyifuzaga.

Yasobanuye ko impanvu imiturire itari ku kigero kiza muri aka karere,ari uko akarere ka Rulindo ahanini kagizwe n’imisozi miremire bityo bikaba bitari byoroshye kugera ku miturire myiza .

Ikindi cyababereye ikibazo gikomeye, ngo ni ukwihutisha ibikorwa remezo ,nko kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage b’akarere n’ibindi.

Avuga ko ku bijyanye n’ibikorwa remezo babashije kugera ku kigero cya 16% gusa, impanvu ngo ni uko biba bikeneye amafranga menshi ,akaba atarabashije kuboneka.

Avuga kandi ko aho bitashobokaga kubona amafranga ,nko ku birebana n’imihanda bifashishaga tige n’abaturage.

Abaturage bari mu cyiciro cy’ubukene bukabije muri aka karere bari kuri 19% .Buri muturage akaba akwiye kugira uruhare mu kurwanya ubukene.

Muri gahunda batangiye y’indi myaka itanu ,ngo harimo gufasha abantu kumenya gushaka amafranga no kuyabyaza umusaruro.Imbaraga zose zikaba zigiye kujya mu kunoza imiturire no kwegereza abaturage ibikorwa remezo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka