Rulindo: MINICOM yaremeye urubyiruko rwize imyuga iruha ibikoresho by’imyuga

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yageneye ibikoresho byo kwifashisha mu myuga rumwe mu rubyiruko rwo mu imwe n’imwe igize akarere ka Rulindo. Icyo gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 21/06/2013, cyari kigamije gutera inkungas urwo rubyiruko rwize imyuga.

Ibyo bikoresho bikazafasha gukora akazi kabo, biteza imbere, nk’uko byatagajwe na Gilbert Nteziryayo ushinzwe gahunda y’urubyiruko rwiga imyuga muri MMINICOM. Yatangaje ko Minisiteri yamutumye, yatanze ibyo bikoresho muri gahunda ya Hangumurimo.

Urubyiruko rwahawe ibikoresho by'imyuga.
Urubyiruko rwahawe ibikoresho by’imyuga.

Yabwiye urwi rubyiruko ko iyo umuntu yize ikintu kijyanye n’imyuga ntabe afite ubushobozi bwo kuba yabona ibikoresho bijyanye n’uwo mwuga, nta cyo biba bimimariye kuko atabona uko akora.
Yagize ati: “Iyo umuntu azi umwuga ariko akaba ari nta bushobozi afite bwo kuba yabona ibikoresho ngo awushyire mu bikorwa,ntacyo biba bimumariye.

Ni muri urwo rwego MINICOM ibahaye ibikoresho, bije kubunganira no kubafasha gutangira gukora ,mu rwego rwo kwihangira umurimo,no kwiteza imbere.”

Yakomeje avuga ko urwo rubyiruko nirukoresha neza inkunga ruhawe ruzagera ku bukire nk’uko rubyifuza.

Abahawe ibyo bikoresho nabo batangaza ko bishimiye cyane iki gikorwa kuko MINICOM yabafashije kwiga none ibahaye n’ibikoresho. Bakavuga ko nabo batazayitenguha ngo bagiye gukora batikoresheje, nabo bazaremere bagenzi babo mu rwego rwo kugira ngo nabo babashe kugera ku iterambere.

Leopold Ndacyayisenga, umwe mu bahawe ibi bikoresho ngo yari atuwe ari umuhinzi none abonye icyo gukora,avuga ko agiye guteza imbere umuryango we.

Ati: “Nari ntuwe ndi umuhinzi,none mbonye ibikoresho nize ubusuderi,ubwo mbonye ibikoresho ngiye kubikoresha mu busuderi,ku buryo mu minsi mike mbona impinduka mu muryango wanjye.”

Uru rubyiruko rwaremewe rwose hamwe mu karere ka Rulindo ni 55, rukomoka mu mirenge umunani. Rwize imyuga itadukanye yatoranijwe ariyo y’ubudozi ,ububaji ,ubwubatsi ,amashanyarazi ubukanishi hamwe n’ubwogoshi.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka