Ruhango: FUSO atunze ayikesha imiyoborere myiza ya FPR-Inkotanyi

Iribagiza Azela atuye mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, amaze kwigeza ku bikorwa byinshi birimo n’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO, akavuga ko yabigezeho kubera umuryango wa FPR-Inkotanyi wamufunguye mu bwonko.

Iribagiza avuga ko Jenoside ikirangira mu mwaka 1994 yahuye n’ubuzima bukomeye cyane kuko yari afite abana b’impfubyi 24 yareraga kandi nawe nta bushobozi afite.

Ariko ngo FPR ikimara gufata ubutegetsi, yaramufashije ajya mu mahugurwa yo kwihangira imirimo. Aza gutangira kubumba amategura nta cyangombwa afite, nyuma baje kumwemerera icyangombwa ubundi atangira gukora ku mugaragaro.

Nyuma yakomeje kwagura ibikorwa bye ahanga indi mirimo, kugeza ubwo yaje no gusaba inguzanyo muri BRD ikayimuha.

Uyu mubyeyi ibikorwa bye bimaze kwaguka yiguriye imodoka yo mu bwoko bwa FUSO maze atangira kuzenguruka mu gihugu hose yagura ibikorwa.

Iribagiza Azela amaze gutera imbere abikesha FPR.
Iribagiza Azela amaze gutera imbere abikesha FPR.

Ati “mbere ntaragura iyi modoka, abantu bafataga uko bishakiye, ariko kubera imiyoborere myiza ya FPR yampaye ubwenge nshobora kwikiza igisuzuguriro, kuburyo byatumye n’amazina abantu bari barampimbye bayareka bakajya banyita amazina yanjye asanzwe”.

Ubuzima bubi yabayemo Jenoside ikirangira yarabusezereye ku buryo n’abana yareraga bose abishyurira amashuri. Amaze kwegukana ibihembo byinshi birimo gukura abana b’inzererezi mu muhanda, igihembo cyo kwihangira imirimo n’ibindi.

Iribagiza avuga ko umugore wo mu Rwanda yabayeho igihe kinini atemerewe kugaragaza ubwenge bwe, none ubu ngo nicyo gihe cy’umunyarwandakazi guhaguruka akagaragaza ko afite ubwenge kuko FPR yamuhaye ijambo.

Azela atangaje ibi, mu gihe hasigaye iminsi mike ngo umuryango wa FPR-Inkotanyi wizihize isabukuru y’imyaka 25 umaze ushinzwe.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka