Ruhango: 76% by’ingengo y’imari bizakoresha mu buhinzi n’ubworozi

Hafi 76% by’ingengo y’imari y’akarere ka Ruhango kemerewe, bizakorehswa mu buhinzi n’ubworozi hakurikireho ibikorwaremezo birimo imihanda no gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi.

Inama njyanama y’akarere ka Ruhango yateraranye tariki ya 21/06/2012, yemeje ko icyo gice k’iyo ngengo irenga miriyari 10, izakoreshwa nyuma y’aho bigaragariye ko benshi mu batuye aka karere bakiri munsi y’umurongo w’ubukene.

Twagirimana Epimaque, umuyobozi wungirije mu karere ka Ruhango ushinzwe ubukungu, avuga ko kwibanda ku buhinzi n’ubworozi ari ukugira ngo bashobore kuzamura imibereho y’abaturage b’aka karere.

Ubushakashaki ku buryo ubukungu bwifashe muri bwifashe mu gihe cy’imyaka itanu, bugaragaza ko 56% by’abaturage b’akarere ka Ruhango bakiri munsi y’umurongo w’ubukene.

Didier Gakuba, Perezida wa Njyanama y’aka karere, avuga ko ko aka karere gaturuka kure mu iterambere ugeranije n’utundi, aho usanga hari uturere dufite umubare w’abaturage 30% gusa bari munsi y’umurongo w’ubukene.

Ibyo bigabasaba imbaraga nyinshi aho abandi batera intambwe imwe bakongeraho iya kabiri, bityo akarere ka Ruhango kabashe kuva mu myanya 10 ya nyuma, nk’uko Gakuba yakomeje abitangaza.

Ingengo y’imari y’akarere ka Ruhango yatowe muri 2012-2013, isaga miriyari 10 na miliyoni 699, yiyongereyeho miliyari zisaga ebyiri kuko iy’umwaka ushize yari miliyari umnani.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka