Rubavu: Abamotari bashyize miliyoni enye mu kigega AgDF

Ishyirahamwe ry’abamotari mu karere ka Rubavu rizwi ku izina rya UCOTMRU, taliki 23/04/2013, ryashyikirije ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu cheque y’amafaranga miliyoni enye agomba gushyirwa mu kigega Agaciro Development Fund.

Mu bagize ishyirahamwe UCOTMRU, 80% bamaze kwigurira moto, 45% batwara moto bari mu mazu biyubakiye kandi ishyirahamwe rimaze kugira amafaranga arenga miliyoni eshanu kuri konti; nk’uko bisobanurwa na Gafora Sentibagwe uyobora UCOTMRU.

Kwiteza imbere ngo abamotori bo mu karere ka Rubavu babikesha ubuyobozi bwiza bubaha umutekano butuma bakora amasaha bashikiye ntakibahungabanyiriza umutekano.

Abamotari bo mu karere ka Rubavu bavuga ko batifuza gukomeza gutwara moto ahubwo bagomba gutera intambwe no gutunga imodoka, aho bateganya gutangiza ishuri ryigisha gutwara ibinyabiziga bagashobora gutwara imodoka no kuzigurira.

Umuyobozi w’umurenge wa Gisenyi, Mugisha, ashima abamotari kugira imitwarire myiza bagaragaza abatunda ibiyobyabwenge, ariko avuga ko bagomba no gucika ku muco wo kwambara nabi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka