Rilima: Kugezwaho amazi meza bizabarinda kuribwa n’ingona bajya kuvoma mu biyaga

Abanyeshuri b’urwunge rw’amashuri rwa Ririma mu karere ka Bugesera barishimira amazi meza bagejejweho n’umushinga Water Breeze kuko ubundi mbere bavomaga amazi mabi y’ibiyaga, kandi bakaba bashoboraga no guhura n’impanuka zo kuribwa n’ingona ziba muri ibyo biyaga bajya gushaka amazi.

Byari bigoye mu murenge wa Ririma kubona amazi cyane cyane ku banyeshuri b’urwunge rw’amashuri rwa Ririma ndetse n’abaturage bo hafi aho nk’uko bitangazwa na Dukuze James umunyeshuri muri urwo rwunge rw’amashuri.

Ibigega bizajya bijyamo amazi.
Ibigega bizajya bijyamo amazi.

Yagize ati “abenshi bavoma amazi mabi y’ikiyaga cya Kidogo gituriye iri shuri, ariko bigakubitiraho impanuka zikunze ku kigaragaramo nk’abafatirwamo n’ingona cyangwa imvubu zibamo. Ariko ubu ntibizongera kuko tubonye amazi kandi meza”.

Umushinga Water Breeze uyobowe na Olgen Moiseev, watangije mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Ririma, ibikorwa byo gutanga amazi hifashishijwe impombo ziyakogota mu butaka kuri metero 145 z’ubujyakuzimu, hifashishijwe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, zikayageza mu kigega, maze ashyikirizwa Urwunge rw’amashuri rwa Ririma, ariko n’abaturage bahatuye bakazaboneraho akazabagirira akamaro.

Ibindi bigega byubatswe hanze y'ishuri.
Ibindi bigega byubatswe hanze y’ishuri.

Ku munsi ayo mazi azamurwa hifashishijwe imirasire y’izuba ari hagati ya metero cube 5 na 10. Ni amazi yujuje ubuziranenge ku buryo anyobwa. Ariko kugira ngo aboneke birahenze kuko kuyageza mu bigega bishobora gutwara hafi miliyoni 33 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, yavuze ko ayo amazi abonetse aje ari igisubizo ku banyeshuri. Ati “hagiye kurebwa uko abafatanyabikorwa mu bijyanye n’amazi bayageza no mu tundi turere kugirango kubona amazi byorohe”.

Ubusanzwe bavomaga amazi y'ibiyaga.
Ubusanzwe bavomaga amazi y’ibiyaga.

Ubu buryo bwo gukogota amazi ikuzimu hashishijwe impombo n’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba ni ubwa mbere bukozwe mu Rwanda.

Ni ubwo buhenze ariko bushobora kuba bwabera igisubizo uturere tutagira amazi ahagije ku baturage. Ntibigombera hafi y’ibishanga n’ibiyaga kuko imashini zitwa SuperRockDrills zishobora gucukura kugera muri metero 1000 z’ubujyakuzimu.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka