Nyanza: Umushinga w’Inkeragutabara wo kwambutsa abantu mu bwato wakuye mu bwigunge abaturiye Umupaka w’u Rwanda n’u Burundi

Inkeragutabara zo mu karere ka Nyanza zibumbiye muri koperative zakuye mu bwigunge abatuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, zishyiraho ubwato buzajya bubafasha mu buhahirane kuko ubanzwe nta buryo bwari buriho bwahuzaga aba baturage.

Icyambu cya Rwagasave nicyo kizajya kifashishwa mu guhuza akagari ka mututu gaherereye mu murenge wa Kibilizi uhana imbibi na komini Bugabira yo mu Burundi, hakoreshehwe amato.

Kugeza ubu iki cyambu kikaba cyaratangiye kugendwa cyane kandi umubare munini w’abinjira ukaba uw’Abarundi binjira baje gushaka kazi no guhahira mu masoko yo mu Rwanda, nk’uko bitangazwa n’abashinzwe abinjira n’abasohoka kuri iki cyambu.

Mu bibatera guhahira mu Rwanda cyane ku Barundi hashakira amafaranga ngo byaba ari uko ifaranga ryabo riri hasi, babona Amanyarwanda iwabo akaba menshi kurushaho, nk’uko Jean Pierre Nyamugira, Inkeragutabara ishinzwe abinjira n’abasohoka abitangaza.

Agira ati: “Iyo umuntu wese yambutse agomba kwiyandikisha mu gitabo tukamenya inomero z’indangamuntu ze, aho agiye n’igihe azamara yo. Umubare munini w’abo tubona ni Abarundi bahora bambuka baza gupagasa iwacu”.

Ku kigendanye n’imikorere yabo, ayo mato bayafatanije n’Abarundi bityo ku mpande zombi uwambutse wese atanga amafaranga 500 yaba mu Marundi cyangwa mu Manyarwanda.

Ayo mafaranga niyo ajya mu isanduku ya koperative agakoreshwa mu guhemba abakozi bambutsa abaturage no kugura amato mashya.

Bumwe mu bwato bukoreshwa mu kwambutsa abantu.
Bumwe mu bwato bukoreshwa mu kwambutsa abantu.

Nyamugira akmeza avuga ko imigenderanire yo ihagaze neza muri iki gihe kuko ku mpande zombi hariho ubugenzuzi bukomeye, ntawushobora kwinjira atamenyekanye bityo na forode ikaba yaracitse.

Aka kazi kandi ntikafashije uruhande rw’Abanyarwanda gusa kuko n’Abarundi babashije kubonamo imirimo.

Umwe mu barundi bakora akazi ko kwambutsa abagenzi nk’umwuga witwa Ngendabanyigwa, avuga ko yabonye umurimo ihoraho kandi umufasha gukemura ibibazo byo mu muryango. Gusa ngo ikindi kimunyura ni imigenderanire myiza hagati y’abaturage ku mpande zombi.

Ati: “Ubu ku munsi iyo akazi kagenze neza ku ruhande gwanje nshobora kwinjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi bitani n’ibihumbi 10 by’Amafaranga y’u Rwanda. Iyo rero ari ku gihe cy’umwuzure mba nabonye ikiraka kiryoshe cyane”.

Theophile Kayitasire, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa kibilizi, avuga ko iyi koperative yashoboye kubageza ku mutekano no ushingiye ku migenderanire y’Abarundi n’Abanyarwanda.

Ati: “Kuba hari iriya koperative y’Inkeragutabara byaradufashije cyane gukora ubugenzuzi buhoraho kuko bahakorera umunsi ku wundi”.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NTA KIGENDA CY’UBWO BWATO BWANYU BWA FAKE BUTAGIRA N’AMAJILE YATUMA UMUNTU AREREMBA ARAMUTSE AGUYEMO. UBU SE!!!! NAMWE MWASIGAGAYE INYUMA NDABAGAYE CYANE. MUGURE AMAJIRE CG ABANTU BAJYE BAMBUKIRA KU MITUMBA BIRARUTA.

NTA KIGENDA yanditse ku itariki ya: 9-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka