Nyamugari: Uyu mwaka urarangira nibura boroje imiryango itishoboye igera ku 100

Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania nyuma yo kukanyagwa n’amatungo yabo, ubu batujwe mu murenge wa nyamugari mu karere ka kirehe batangiye korozwa inka binyuze muri gahunda ya Girinka, aho bagabiwe n’abaturage bari barorojwe mbere.

Aba baturage bashimira Perezida wa repubulika y’u Rwanda wongeye kuboroza binyuze muri gahunda ya girinka, bamwizeza ko inka bahawe bazazifata neza bakazoroza n’abandi bitarageraho, nk’uko babyitangarije kuwa Kane tariki 27/06/2013.

Ibyo babitangarije mu gikorwa cyo korozanya inka hagati y’abaturage, aho izigera kuri 33 ari zo zatanzwe muri iki cyiciro. Horoje abaturage bari barahawe inka muri gahunda ya Girinka, mu rwego rwo kwitura Leta kugira ngo bagenzi babo kwikura mu bukene.

Chantal Uwamwiza, n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, yavuze ko iyi gahunda imaze igihe itangijwe yakozwe mu rwego rwo kubashumbusha.

Ubuyobozi butandukanye muri aka karere ka Kirehe kuva ku mudugudu n’umufatanyabikorwa basabye abaturage borojwe kuzafata neza ayo matungo, kugira ngo nabo azabahe umukamo mwinshi.

Basabwe kuyagirira isuku no kuyagaburira neza, banihanangirizwa ko batagomba kuzigurisha zitarororoka ngo uwahawe abe yaranashoboye no kugabira abandi.

Izi nka zorojwe abaturage zaturutse ku zari zatanzwe n’umushinga ushinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Kirehe (KWAMP).

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka