Nyamasheke: Abaturage barishimira ibyo bagezeho nyuma yo kwibohora

Mu gihe twizihiza imyaka 18 ishize Abanyarwanda bibohoye, abaturage bo mu byiciro bitandukanye bo mu karere ka Nyamasheke baratangaza ko hari aho bageze batera imbere mu bukungu no mu mibereho myiza.

Mukamuhashyi Siperansiya w’imyaka 54 uvuka mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke avuga ko mbere abagore batari bafite uburengenzira busesuye, barahejwe mu mashuri, bahezwa muri gahunda za Leta nta n’iminani bahabwa iwabo.

Akomeza avuga ko nyuma yo kwibohora byose byahindutse abagore bahawe ijambo n’agaciro, bakaba bafite uburenganzira nk’ubwa basaza babo.

Yongeraho ko nubwo hari intambwe imaze guterwa abagore basabwa gukomeza gutera intambwe bagana imbere, bagaharanira kurushaho gutera imbere muri byose.

Mukamuhashyi Siperansiya yemeza ko abagore babayeho neza kurusha mbere yo kwibohora.
Mukamuhashyi Siperansiya yemeza ko abagore babayeho neza kurusha mbere yo kwibohora.

Uretse abagore bavuga ko hari intambwe ishimishije yatewe, abasigajwe inyuma n’amateka nabo bavuga ko bamaze kugera kuri byinshi nyuma y’aho u Rwanda rwibohoreye.

Mukakayibanda Alphonsine ni umwe mubasigajwe inyuma n’amateka wo mu murenge wa Bushenge. Avuga ko bibohoye kuko nabo basigaye bibona mu muryango nyarwanda, bakaba bareshya n’abandi mu gihe ubusanzwe bajyaga banenwa.

Abasigajwe inyuma n’amateka barubakiwe bakurwa muri nyakatsi, ndetse bamwe muri bo bagezweho na gahunda ya girinka bakaba boroye mu gihe batabitekerezaga.

Mukakayibanda ashimira Leta kuba yarabakuye mu bwigunge bari barimo ikabashyira heza ndetse bakaba bafite agaciro nk’Abanyarwanda bose.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka