Nyagatare: Barasaba ibisobanuro ku ikoreshwa ry’umusanzu w’amazi

Abaturage bo mu mudugudu wa Gikuyu, akagari ka Nyamikamba, umurenge wa Gatunda barasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kubaha ibisobanuro by’aho amafaranga y’umusanzu w’amazi yagiye.

Aba baturage bavuga ko bahangayikishijwe no kuvoma ibirohwa byo mu byuzi by’amafi kandi baratanze imisanzu kugira ngo bahabwe amazi meza.

Umwe muri bo agira ati “twatanze amafaranga hano bahageza robine, nyuma gato amazi barayahagarika niba barayagejeje kuri EWSA, niba barayariye ntitubizi. Ahubwo inzoka ziraza kutumarira abana bajya kuvoma mu byuzi.”

Abaturage bamaze amezi atandatu bavoma amazi y’ibishanga mu byuzi by’amafi bavuga ko abayobozi babaka andi mafaranga aho kubaha ibisobanuro by’aho ayo batanze mbere yagiye.

Undi yagize ati “Twatanguranywe no kwishyura amafaranga nyuma amazi barayagarika none aho kudusobanurira aho yagiye abayobozi baragaruka ngo nimutange andi mafaranga.”

Ubuyobozi bw’umudugudu buvuga ko ibura ry’amazi ryaturutse kuri zimwe mu mpombo zaturitse no ku mafaranga bari basigawemo EWSA.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gikuyu agira ati “Nyuma yo gukusanya amafaranga twohereje umuntu ngo ajye kwishyura kuri EWSA agezeyo arishyura bamuha ibipapuro ntibamubwira ibindi bibura turebye dusanga haraburaho ibihumbi 25.”

Akomeza avuga ko mu gihe bari barimo gusaba iyo ntumwa yabo gusubira kuri EWSA kubaza ibindi bibura EWSA yahise iza ibafungira amazi.

Cyakora umuyobozi w’uwo mudugudu kuri ubu avuga ko yamaze kumvikana n’abaturage ku buryo bakusanya ayo mafaranga ibihumbi 25 yaburaga bitarenze kuri uyu wa kane tariki 23/08/2012 bagasubira kuri EWSA bakayisaba kubafungurira amazi.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka