Nta mabanki, nta nganda, nta mahoteri biba i Huye - Minisitiri w’intebe

Ubwo yasuraga Abanyehuye kuwa kabiri tariki 12/02/2013, Minisitiri w’Intebe yababwiye ko nta mabanki, nta nganda ndetse nta na mahoteri bagira mu rwego rwo kubashishikariza gushyira imbaraga mu mikorere yabo, kugira ngo batere imbere, boye gusigara inyuma.

Minisitiri w’Intebe yateruye agira ati “Muri Huye hari impinduka zigaragara. Ndashimira abikorera uruhare bagenda bagira mu gutuma umujyi wabo utera imbere. Ariko iyo umuntu ashaka gutera imbere ntiyishima ibyiza gusa, areba n’ibitagenda. I Huye nta banki mugira, kuko banki ikorera mu karuri nta banki irimo”.

Muri rusange, amabanki ari i Huye akorera ahantu hatoya naho h’ahakodeshanyo. Urugero nka BCR ikorera ahantu hatoya, ku buryo mu gihe abanyeshuri ba Kaminuza bakererewe kuriha baza gutanga amafaranga y’ishuri ari benshi, usanga batonze umurongo muremure imbere y’iyi banki, badafite aho bicara cyangwa ngo banugame izuba.

Minisitiri w’intebe rero ati “banki zivugurure amazu zari zisanzwe zikoreramo atajyanye n’igihe tugezemo, cyangwa zumvikane n’abikorera bazubakire, hanyuma bajye bakodesha”.

Ikibazo cy’inyubako zo gukoreramo zijyanye n’igihe tugezemo, amabanki akorera i Huye agisangiye n’amasosiyete y’ubwishingizi na yo ahakorera. Na yo rero yasabwe kubaka inzu zigezweho mu bibanza yari asanzwe akoreramo cyangwa akabiha abashoramari bazajya bakodesha.

Minisitiri w’Intebe kandi ati “nta nganda ziba i Huye. Uruganda rutunganya ibishyimbo n’urw’amazi ya Huye ntizihagije. Umujyi watera imbere ute utagira inganda? Mwabuze abubaka inganda zikora inzoga ipfundikiye neza bakareka kunywa iz’inkorano banywa zikabica?”.

Haherewe ku kuba i Huye basigaye beza umuceri nyamara nta ruganda ruwutunganya bafite, umuyobozi w’Akarere n’uw’Intara basabwe gukora ku buryo hajyaho bene uru ruganda.

Icyakora habonetse n’uwikorera ufite gahunda yo gushyiraho uruganda rutunganya amazi yo kunywa, agakora imitobe ifunguye n’idafunguye ndetse akanakora konfitire. Hanabonetse abafite umushinga wo gukora inzoga y’ikigage ipfundikiye.

I Huye kandi ngo nta mahoteri ahaba. Minisitiri w’Intebe ati “hano i Huye nta hoteli y’inyenyeri enye, eshanu, esheshatu, … zihari.

Mugarukira ku z’inyenyeri ebyiri. Mukore ku buryo mu mwaka wa 2016 muzaba mufite byibura hoteli enye z’inyenyeri enye. Naho ubundi, n’ubwo muzaba mufite sitade ishobora kwakira imikino ya CHAN, nimuzaba mudafite izo hoteli iyo mikino ntizahabera.”

Abanyehuye rero ngo bafite umurimo ukomeye wo kuvugurura uko umujyi wabo wubatse, kuko umuvuduko bakoreraho ubungubu ari mutoya. Batarebye neza, ngo imijyi ifite umuvuduko nka Rubavu, Rusizi, Muhanga, na Musanze yazabacaho.

Abanyehuye na bo bagaragaje ko kuba ibigo byari bisanzwe bihakorera bigenda byimukira i Kigali biri mu bituma uyu mujyi wari usanzwe ari uwa kabiri mu gihugu nyuma ya Kigali ugenda usa n’usubira inyuma.

Aha Minisitiri w’Intebe yabemereye ko nka Guverinoma bazashaka uko bakemura iki kibazo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Akarere ka Huye ndabona koko kagiye kuzaba akanyuma mwiterambere nawe ngo batanze iibanza karubanda ariko gushyiramo ibikorwa remezo byarabaniye buriya barabona batagiye kuzakurura umuriro n’amazi mukajagari Iyo mihanda yose yarakaswe byahe nakumiro.

egide yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

Huye ni yo gusengerwa. Umujyi w’Abanyabwenge usigare inyuma. Ahari ni bo bawundindiza kuko batumva. Sinzi!

yanditse ku itariki ya: 14-02-2013  →  Musubize

ngo batarebye neza iriya migi yabacaho!! haha iriya migi yabaciyeho kera!!

alain yanditse ku itariki ya: 13-02-2013  →  Musubize

Nyakubahwa PM namwe baturage ba Huye, nimwibaje ukuntu ibigo byose bikomeye byavuye I Huye bikajya Gukorera i Kigali: ISAR, IRST, LABOPHAR, MUSEE, LAW & JOURNALISM FAC of NUR,... ubwo se murabona kweri Huye yatera gute imbere?
Ibyo bigo nibyo byatumaga ubucuruzi, bamukerarugendo baza bakarara muri ayo Mahoteri bakanahaha.... Ubwo se bazaza gukora iki? Muzasure ISAR murebe uko hasigaye hasa.
PM, mutugarurire ibyo bigo maze MUZATUGAYE!!!

Huye Bite yanditse ku itariki ya: 13-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka