Nka Koreya y’Amajyepfo, u Rwanda ruzatezwa imbere n’uko urubyiruko rwitabira umurimo

Urubyiruko ruhagarariye ibikorwa bya Youthconnekt ruremeza ko kwitabira umurimo k’urubyiruko aribyo bizatuma u Rwanda rutera imbere nk’uko byaganze muri Koreya y’Amajyepfo.

Nk’uko bigaragara ku mbonerahamwe uru rubyiruko rwerekana, ngo mu mwaka wa 1960, Umunyakoreya y’amajyepfo yashoboraga gukoresha byibura amadorari 1100 ku mwaka (GDP), mu gihe umuturage wo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yakoreshaga 430.

Mu mwaka wa 1986, umunyakoreya y’amajyepfo yageze ku mafaranga 3221 ku mwaka naho abatuye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bagera kuri 583 gusa.

Mu mwaka w’2005, umunyakoreya y’amajyepfo yari asigaye akoresha 13.210 ku mwaka, mu gihe abatuye munsi y’ubutayu bwa Sahara bari basubiye inyuma bakagera kuri 560 ku mwaka.

Youtconnekt bati “twe urubyiruko tugomba gufata ingamba zo gukora tutikoresheje, kugira ngo twiteze imbere. Kuba Koreya y’amajyepfo yarabashije gutera imbere, ni ukubera ko abaturage baho bakora cyane”.

Umwe muri bo ati “njye nagiye muri Koreya y’Amajyepfo ngaruka narahinduye imitekerereze. Abanyeshuri baho bajya mu isomero guhera mu gitondo, bakava yo nijoro bafite icyo batahanye. Ntabwo bo bafata igihe cyo kuruhuka nk’uko twe twamenyereye. Twe akenshi tujya kwiga dusa n’abadafite icyerekezo. Abantu baho bo baba bazi icyo bagamije”.

Uyu yakomeje agira ati “Dukore, twigirire icyizere. Biradusaba ubutwari no gutinyuka tukava mu kamenyero. N’ubwo tugifite inzira ndende yo kunyuramo, icya ngombwa ni ugutangira. Muntu ukiri mutoya, nutegereza kubona umushahara w’amafaranga ntaho uzagera. Tangira ubungubu”.

Youtconnekt ni uburyo bwashyizweho n’urubyiruko hagamijwe gushyiraho uko bungurana ibitekerezo, hifashishijwe ikoranabuhanga (imbuga za internet na telefone).

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka