Ngororero: Magirirane yatumye abaturage bose bahinduka aborozi

Abaturage bo mu karere ka Ngororero mu murenge wa Gatumba bavuga ko gahunda ya Magirirane ari ingirakamaro kuko abatunze boroza abakene bityo bose bagahinduka aborozi. Kuva aho iyo gahunda itangiriye mu mwaka wa 2008, inka 800 zimaze korozwa abatishoboye.

Umuturage ufite amatungo menshi, yaba inka, ingurube, cyangwa se ihene afata undi muturage ukennye utagira itungo akarimuha ku buryo bwa burundu cyangwa se akarimuha ku buryo bwo kumuragiza.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ngo babarura abantu bafite amatungo menshi, noneho bakongera bakabarura abakene badafite itungo na rimwe; nk’uko bisobanurwa n’umukozi ushinzwe ubworozi mu murenge wa Gatumba, Havugimana Anastase.

Havugimana ati: “Iyo bamaze kubabarura tubatumaho tugakorana inama tukababwira ibyiza byo korozanya, abafite amatungo tukabereka ukuntu bashobora koroza umukene na we akazamuka”.

Intego ya gahunda ya Magirirane ahanini ni ukugira ngo umubare w’amatungo wiyongere ariko n’ubutaka buto buhari bubashe kubona ifumbire bityo burusheho gutanga umusaruro.

Ku nka zo ngo hiyongeraho n’umusaruro w’amata agafasha abaturage kwirinda indwara zituruka ku mirire mibi.

Nyuma y’aho gahunda ya Magirirane itangiriye, abaturage batandukanye bo mu karere ka Ngororero barayitabiriye ku buryo ab’indashyikirwa bahawe n’amashimwe. Muri bo harimo umusaza witwa Gafuku Pierre ufite inka 120 washimiwe kuba amaze koroza inka abantu 96.

Zimwe muri zo ziba mu rwuri hakaba n’izindi yagiye aragiza mu baturage. Iyo akubonye nta nka ufite ngo arayiguha ukayimuragirira noneho ukazakuraho iyawe.

Havugimana ushinzwe ubworozi mu murenge wa Gatumba asobanura ibyiza bya gahunda ya Magirirane muri aya magambo:

“Icyo gihe bigabanya ubujura kubera ko niba wari ufite amatungo arenze rimwe ugasanga undi muntu nta yo afite, yashoboraga kuba yakugambanira cyangwa se agakora n’ikindi cyose gishoboka bakakwiba. Ariko niba ufite amatungo yawe, na we akaba afite irye, ntabwo umujura ashobora kubona icyuho cyo kuza kukwiba”.

Ikindi bimaze ngo ni uko imibanire y’aborozanyije ikomera kubera ko batahemukirana kandi barahanye amatungo. Ibi kandi byemezwa na bamwe mu baturage bagabiranye muri iyo gahunda ya Magirirane.

Nambajimana Alfred ni umugabo ukuze w’imyaka 64 y’amavuko akaba atuye mu kagari ka Cyome mu murenge wa Gatumba. Amaze guha abantu inka 15 kandi ku bushake bwe, akazibaha ngo bazitwarire burundu. Hari n’abandi 15 baragiye inka ze bafitanye amasezerano y’uko ku nshuro ya mbere zigomba kumubyarira, hanyuma na bo zikababyarira ku nshuro ikurikiyeho.

Kugira ngo ahe umuntu inka biterwa n’uko ngo aba ayimusabye amubwiye ko akeneye ifumbire. Icyo gihe ngo arayigura akayimuha akayiragira cyangwa se akamuha mu zo afite. Iyo amaze kuyikuraho icyororo ngo ayiha undi na we akayiragira kugira ngo akureho iye.

Nambajimana avuga ko muri rusange nta nka nyinshi yigeze atunga usibye ko ari urukundo gusa rubimukoresha. Ati : “Iyo nguze inka nyiragiza umuntu kugira ngo abone ifumbire, yanabyara iya mbere nkayijyana, iya kabiri nkayimuha”.

Nayubu Vital wo mu mudugudu wa Kimirama, akagari ka Gatsibo mu murenge wa Gatumba we yahawe inka muri gahunda ya Magirirane ayiragijwe n’umusaza witwa Gafuku Pierre.

Iyo nka yaragijwe na Gafuku ngo yamugiriye akamaro kanini kubera ko yabashije kunywa amata we n’abana be, babona ifumbire bahinga urutoki hamwe n’indi myaka itandukanye.

Mbere yaho atarahabwa inka, Nayubu avuga ko guhinga byamugoraga cyane kuko yajyaga gusaba ifumbire mu baturanyi bakayimwima.

Umukozi ushinzwe ubworozi mu murenge wa Gatumba avuga ko kuva aho gahunda ya Magirirane itangiriye mu mwaka wa 2008, abaturage 800 bamaze koroza abandi, mu gihe muri Girinka na ho bahawe inka 260 zikaba zimaze kubyara izindi nka 65.

Zimwe mu ngorane abayobozi bakunze guhura na zo muri gahunda ya Magirirane ngo ni uko usanga hari abaturanye basanzwe bafitanye urwango ku buryo batemera korozanya. Icyo gihe ubuyobozi icyo bubanza gukora ngo ni ukugerageza kunga no gukemura amakimbirane ari hagati y’imiryango itabanye neza.

Indi mbogamizi ngo ni uko usanga hari indi miryango y’abakene batoroye ndetse badafite n’ubushobozi bwo kwita kuri ya nka mu gihe baramuka bayihawe. Icyo gihe umuryango udafite ubushobozi bwo kuragira inka ushakirwa itungo rigufi.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibikorwa Gfuku pierre yakoze bikwiye gushimirwa ku rwego rw’igihugu bigatuma n’abandi batunzi baturanye n’abakene bamureberaho kuko nizerako uretse no kuba agirira neza abaturanyi be,nawe ubwe bimugirira akamaro kuko ntawazamwangiriza cyangwa ngo amuhemukire bitewe n’uko aba yarubatse ubucuti bukomeye aho atuye n’aho akorera ubworozi bwe.

nathaniel yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

iyi gahunda ko ntako isa?!ibi mbivuze ntekereje ingaruka nziza nyinshi ziyikomokaho,nko kuba ubukene bugabanuka,imirire mibi igacika burundu,imirima ikarumbuka,ndetse ikiruta ibindi ni uko habaho kubana neza bishingiye ku gihango,n’ahandi bizahagere kuko bifite ibyiza byinshi cyane.

kaneza yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka