Ngororero: Bashoje Itorero batera inkunga ikigega Agaciro Development Fund

Abasore n’inkumi 314 bari bamaze ibyumweru 3 mu Itorero kuri site ya Groupe Scolaire IBUKA mu murenge wa Kabaya bashyigikiye ikigega AgDF bakusanya amafaranga 94200.

Mu muhango wo gusoza Itorero wabaye tariki 17/12/2012 imwe mu Ntore Gwira Pierrot Magnus yagize ati “abenshi muri twe twiyemeje gusubira mu mirenge yacu n’amaguru twigomwa kw’itike twahawe kuko twumvaga natwe tugomba kwihesha agaciro”.

Icyo gikorwa ni cy’indashyikirwa ugereranije n’andi masite yari mu karere ka Ngoroero. Major Baganziyana Charles yashimiye ubwo bwitange avuka ko ari intambwe nziza igaragaza ko urwo rubyiruko ruzitangira u Rwanda.

Bagaragaje ibyishimo bavanye mu Itorero.
Bagaragaje ibyishimo bavanye mu Itorero.

Mazimpaka Emmanuel, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu yashimiye byimazeyo urubyiruko kubera imyitwarire ntamakemwa yaruranze mu Itorero ashimira n’abatoza bakoze uwo murimo n’ubwitange.

Yasabye urubyiruko rugiye kujya ku rugerero kuba umusemburo w’impinduka nziza bakitangira urwababyaye ngo kuko wima igihugu amaraso imbwa zikayanywera ubusa. Yabasabye kandi gufatanya n’abandi Banyarwanda kubumbatira umutekano tugakomeza kubaka u Rwanda rwiza.

Umuhango nk’uyu wo gusoza itorero wanabereye ku ma sites ya ETO Gatumba na ADEC Ruhanga aho abayobozi b’akarere bari baherekejwe n’abadepite Mukarubuga Christine na Semahundo Ngabo Amiel.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka