Ngororero: Akarere kamurikiye abaturage ingengo y’imari y’umwaka utaha

Ingengo y’imari akarere ka Ngororero kazakoresha mu mwaka wa 2013-2014, ingana n’amafaranga miliyali 9 azakoreshwa mu bikorwa bitabashije kurangizwa ndetse n’ibindi bikorwa bizamura imibereho y’abaturage.

Muri iyo ngengo y’imari yamurikiwe abaturage tariki 25/06/2013 harimo arenga miliyoni 560 zizava mu karere avuye ku bikorwa bitandukanye. Aya mafaranga atangwa n’akarere mu ngengo y’imari akaba avuye kuri milioni 400 ufatiye ku ngengo y’imari y’umwaka ushize.

Nubwo 92% by’ingengo y’imari y’umwaka ushize byakoreshejwe hari n’ibyo aka karere kari karahize mu mwaka urangiye katabashije kugeraho, kuko hari imbogamizi bagize.

Bigenimana Emmanuel, perezida w’inama njyanam y’akarere ka Ngororero, avuga ko ibyo bitararangira ngo usanga ahanini biterwa na ba rwiyemezamirimo badasohoza amasezerano baba bagiranye n’akarere cyangwa bakubaka nabi ibyo baba bubatse.

Ruboneza Gedeon umuyobozi w'akarere ka Ngororero.
Ruboneza Gedeon umuyobozi w’akarere ka Ngororero.

Hari kandi abafatanyabikorwa badatanga amafaranga ku gihe ariko hakaba hari ingamba bafatiwe mu rwego rwo guca iyo myitwarire harimo kutabishyura amafaranga yose batarangije ibikorwa.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, avuga ko ku bufatanye na za minisiteri zitandukanye izo mbogamizi zashakiwe umuti.

Ruboneza kandi akomeza avuga ko mafaranga menshi kuri iyi ngengo y’imari nshya azashyirwa ahanini mu bikorwa batarangije gukora muri uyu mwaka basanga bikwiye mu buzima bw’akarere.

Amafaranga menshi yashyizwe mu bikorwa remezo bizamura akarere ka ngororere.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka