Ngororero: Abikorera bakomeje kuvugutira umuti ikibazo cy’amacumbi make

Nyuma y’igihe kinini mu karere ka Ngororero havugwa ikibazo cyo kutagira amacumbi yifashishwa n’abantu bakenera kurara mu karere, kuri ubu ikibazo kirimo kugenda kibonerwa umuti.

Hafi y’ikicaro cy’akarere hubatswe amazu arimo n’amacumbi yeguriwe umuntu wikorera ku giti cye kandi bikaba byaratangiye gukemura ikibazo cy’amacumbi.

Amacumbi aracyari make kuko na n’ubu abantu bamwe baza gukorera mu aka karere ariko bakajya gucumbika hanze yako ndetse hari n’abavuga ko ayo macumbi yamaze kuboneka ahenze.

Amwe mu macumbi yubatswe mu karere ka Ngororero.
Amwe mu macumbi yubatswe mu karere ka Ngororero.

Paruwasi ya Rususa yujuje amacumbi azwi ku izina rya Gloria ku muhanda wa kaburimbo ugana ku Mukamira nko muri kilometero umwe uvuye mu mujyi wa Ngororero.

Bamwe mu bantu bakora mu mishinga itandukanye yajyaga ibura aho icumbikira abantu baba baje muri gahunda yayo basanga bizakemura icyo kibazo.

Gusa, ngo haracyari inzitizi zo kubona ibibanza muri uyu mujyi ku buryo abashora imari mu kubaka amazu nkayo bakomeza kwiyongera, ndetse ngo hari n’abagifite ikibazo cyo kuba bataramenya uko igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Ngororero giteye.

Uretse mu mujyi wa Ngororero, no mu mirenge ndetse n’imijyi igize aka karere nka Kabaya usanga hakiri ikibazo cyo kutagira amacumbi abahakorera bakavuga ko gukora bataha kure bibadindiriza akazi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero ngo buzakomeza gushishikariza ababishoboye kubaka amazu nk’ayo kandi ngo bazoroherezwa mu kubona ibyangombwa nkuko babikorera abandi bahazana ibikorwa by’iterambere.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka