Ngoma: Munsenyeri yatashye ivomo ryubatswe ku nkunga yanyuze muri EAR

Nyuma y’imyaka 15 ishuri rya E.S.Mutendeli ritagira amazi, itorero rya Anglican church ryirwa St John’s Killleagh ryo mu Bwongereza ryatanze inkunga yo kugeza amazi muri iryo shuri binyuze muri EAR Diyosezi ya Kibungo.

Ubwo yatahaga icyo gikorwa tariki 21/08/2013, Munsenyeri wa AER diyosezi ya Kibungo, Mgr Ntazinda Emmanuel, yashimye cyane Umunyarwanda witwa Canon Jerome Munyagaju uyobora itorero ryo mu Bwongereza ryatanze iyo nkunga, kuba yarakozeyo ubuvugizi kuri iki kibazo.

Yagize ati “Kanoni Munyagaju amaze kubona ikibazo aba bana bafite cyo kunywa amazi mabi no kuyabona bibagoye cyane, yagaragaje gukunda igihugu cye akora ubuvugizi mu bakristo be aho ayobora mu Bwongereza none dore ikivuyemo.”

Mgr Ntazinda Emmanuel afungura amazi ku mugaragaro imbere y'imbaga y'abanyeshuri n'abayobozi.
Mgr Ntazinda Emmanuel afungura amazi ku mugaragaro imbere y’imbaga y’abanyeshuri n’abayobozi.

Munsenyeri yakomeje asaba aba banyeshuri kutibagirwa aho bavuye ngo bangirize ayo mazi bahawe ahubwo ko bagomba kuyabungabunga bakayafata neza kugirango azarambe.

Abanyeshuri bo mu ishuri rya E.S.Mutendeli bari basanzwe bakoresha amazi Atari meza, abakeneye amazi meza bakayigurira aho ijerekani imwe yagurwaga amafaranga 300.

Abanyeshuri nabo batanze ubuhamya bukomeye bwuburyo babagaho bavoma amazi mabi y’ibinamba kuko amazi meza yari kure kandi akabahenda.

Nyuma yo kuva ku koga igikombe cy'amazi ngo noneho boga indobo yuzuye kandi y'urubogobogo.
Nyuma yo kuva ku koga igikombe cy’amazi ngo noneho boga indobo yuzuye kandi y’urubogobogo.

Umwe muri aba banyeshuri yagize ati “Ni kenshi abanyeshuri ba hano bahoraga mu bitaro kubera umwanda ukomoka ku mazi mabi twavomaga, koga byari ikibazo mbese turasubijwe.”

Jerome Munyangaju wagize uruhare mu gukangurira abakiristo bo mu Bwongereza aho ayobora mu ijambo rye yasabye abanyeshuri kurangwa n’umutima ufasha ndetse no gukorera ku mihigo kandi ku gihe.

Yanasabye ko batekereza kuzagira icyo bamarira ikigo bizeho ndetse n’igihugu cyabyaye igihe bazaba bakuze .

Ubuyobozi bw’iri shuri rya ES Mutendeli bwo bwasabye ko ministeri yakongera kuboherereza abanyeshuri bacumbikirwa kuko amazi n’umuriro yari yatumye bahagarika gucumbikira abana ubu byabonetse bihari.

Canon Jerome asaba abanyeshuri kutibagirwa aho bavuye ngo bangirize amazi bahawe.
Canon Jerome asaba abanyeshuri kutibagirwa aho bavuye ngo bangirize amazi bahawe.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ngoma, Kirenga Providence, yavuze ko kuba iki kigo kibonye amazi bigiye kugifasha mu iterambere ryihuse kuko amafaranga yagenderaga mu kugura amazi agiye gukoreshwa ibindi.

Ishuri rya ES Mutendeli riherereye ahantu hitaruye umugi, rifite amashuri agera ku byumba 20 ariko ubu hakorerwamo 11 ndetse n’izindi nyubako zitagikoreshwa kubera abanyeshuri bake nyuma yo gukurirwaho gucumbikira abanyeshuri.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri mutendeli nimukomere, uziko nahize tugura L5 amafaranga 50, Imana ishimwe

HATEGEKIAMANA JOSEPH yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka