Ngoma: Bishimiye ko njyanama yagize uruhare mu gutegura ingengo y’imari

Ubwo hemezwaga ingengo y’imari y’umwaka 2013-2014, abagize Inama njyanama y’akarere ka Ngoma bagaragaje ko bishimiye kuba baragize uruhare mu kuyitegura bitandukanye na mbere kuko yategurwaga n’akarere bakaza baje kuyemeza gusa.

Mu mwaka wa 2013-2014, akarere ka Ngoma kazakoresha amafaranga miliyari icumi na miliyoni 413; nk’uko byemejwe tariki 26/06/2013; ikaba yariyongereyeho 13% ugereranije n’umwaka ushize.

Aya mafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere ry’akarere, igice kindi kingana na miliyari enye gikoreshwe mu kwishyura imishahara y’abakozi andi azajye mu kugura ibikoresho n’ibindi.

Ibikorwa by’iterambere biteganijwe muri uyu mwaka ni kubaka hoteli yo ku rwego rw’inyenyeri eshatu mu karere ka Ngoma, kubaka imihanda hashyirwamo amabuye n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Dr Kanobana Methousela ukuriye komisiyo y’ubukungu ya njyanama y’akarere ka Ngoma yavuze ko bishimira ko komisiyo ya njyanama ishinzwe ubukungu yagize uruhare mu itegurwa ry’iyi ngengo y’imari.

Yagize ati “Iyi ngengo y’imari ifite umwihariko mu mitegurire yayo kuko yakurikiranwe na komisiyo ya njyanama ishinzwe ubukungu igihe yari ikiri umushinga mu gihe mbere ibyo byose byagirwagamo uruhare n’akarere gusa njyanama ikaza ije kuyemeza”.

Visi perezida wa njyanama y’akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard, yavuze ko icyo bagiye guharanira aruko ngengo y’imari yatowe yazakoreshwa neza hakirindwa amakosa yo gusigarana amafaranga.

Yongeraho ko muri iyi ngengo y’imari y’akarere ka Ngoma hagaragaramo n’ingengo y’imari ya buri murenge ugize akarere aka karere.

Abajyanama bagaragaje impungenge zuko urubyiruko rwateganirijwe amafaranga make angana na 0,2% kandi ari rwinshi mu gihe ahandi hari menshi. Aha visi Perezida wa njyana yabamaze impungenge ababwira ko n’ibindi bikorwa by’iterambere biri muri iyi ngengo y’imari urubyiruko rurimo kandi ruzagerwaho bityo ko amafaranga 0,2% ateganijwe ari ayo gufasha mu bikorwa bimwe by’umwihariko ku rubyiruko.

Intumwa ya minisiteri y’imari yari iri muri iki gikorwa yabwiye abajyanama b’akarere ka Ngoma ko imikoreshereze myiza y’ingengo y’imari baba bahawe aribyo bituma umwaka ukurikiyeho bahabwa menshi bityo ko baharanira ko umwaka utazarangira hari amafaranga asigaye atarakoreshwa ibyo yateganirijwe.

Muri miliyari zirenga 10 zizakoreshwa mu ngengo y’imari, akarere kazinjiza miliyoni 700 andi atangwe na mimisiteri y’imari mu gihe hari azava mu bafatanyabikorwa ba Leta, imishinga ikorera mu karere ndetse no mu kigenga gishinzwe guteza imbere imijyi n’uturere (RLDSF).

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ni byiza kuba Njyanama yatoye iriya Budget kandi ndakangurira abantu mwese gutekereza icyo iiyo Budget izabasigira. Ayanjye yo ndayazi.

SADATE yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Nibyiza ko iyo ngengo y’imari yemejwe kandi yagizwemo uruhare nababishinzwe bose
Ariko jye nubu ndakomeza kunenga ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma ndetse na Njyanama yako, iyo ngengo y’imari itagaragaramo ibijyanye no kubaka inzibutso zibitse imibiri yabacu zahindutse inzuri zihene!!! Birababaje

Gatera yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Dushimiye akarere kacu ariko hakurikiranywe n’imishahara ijye itangirwa igihe hanasuzumwe ku iyinjizwa rw’abakozi bashya.

NSHIMIYIMANA Theoneste yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Amena. Ngoma oye oye. kandi biragaragara ko hari impinduka. hari kubakwa ibintu byinshi na hotel,imihanda,nabikorera bari kubaka etage. Ngoma uri kuzuka kabisa,

Aimable yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

itegurwa ry’ingengo y’imari ni igikorwa gikwiye gukorwa na buri mufatanya bikorwa wese ugize akarere kuko iyo bitabaye gutyo usanga habayemo utuntu tutagenze neza nyuma, ariko iyo habayemo ubufatanye, ibintu byose bigenda neza!

yusu yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka