Muri 2017 buri Munyarwanda azaba afite amazi kuri metero 500

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Emma Francoise Isumbingabo, avuga ko u Rwanda rufite gahunda ko mu mwaka wa 2017 buri Munyarwanda azaba abasha kubona amazi meza mu ntera itarenze metero 500.

Ibi byatangarijwe kuri uyu wa 21/08/2013 mu muhango wo gutaha imiyobvoro y’amazi yubatswe mu karere ka Kirehe na Ngoma ku bufatanye n’ikigega cy’Abayapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA) hamwe na Leta y’U Rwanda.

Aya mazi yagejejwe mu mirenge itanu Mushikiri, Kirehe, Nyamugari, Mahama na Gatore aho bubatse ibigega by’amazi biva ku isoko biyazamura bifite ubushobozi bwo kuzamura metero kibe 255 hamwe n’ibigega bitanga amazi bifite metero kibe 470. Muri rusanga hubatswe amavomero 60 afasha kugeza amazi meza ku baturage 30180.

Ambasaderi w'Ubuyapani mu Rwanda n'Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n'amazi bataha umuyoboro w'amazi mu karere ka Kirehe.
Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi bataha umuyoboro w’amazi mu karere ka Kirehe.

Uyu mushinga wo kubaka amazi meza mu karere ka Ngoma na Kirehe ufite agaciro ka miliyari n’ibice bine by’amayapani, aho wagombaga gufasha abantu kubona amazi kuva ku kigereranyo cya 41,6% kugera ku kigereranyo cya 57,4%. Mu karere ka Kirehe na Ngoma abaturage 55,099 bamaze kubona amazi babikesha uyu mushinga.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi yemereye abaturage bahawe amazi kugezwaho umuriro w’amashanyarazi mu rwego rwo kugabanya amafaranga bakoresha mu gihe bavoma kubera ko ahenshi usanga bakoresha moteri.

Mu karere ka Kirehe na Ngoma abaturage 55,099 bamaze kubona amazi babikesha inkunga y'Abayapani.
Mu karere ka Kirehe na Ngoma abaturage 55,099 bamaze kubona amazi babikesha inkunga y’Abayapani.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Odette Uwamariya, yashimiye Leta y’Ubuyapani uburyo yafashije guha amazi abaturage batuye mu turere twa Kirehe na Ngoma,akaba yasabye abaturage gukomeza gufata neza aya mazi kugira ngo bagire isuku n’ubuzima bwiza.

Ambasaderi w’ubuyapani mu Rwanda, Kazuya Ogawa, yavuze ko ubu buryo bwo gutera inkunga ari umwihariko w’Ubuyapani kandi ko uyu mushinga intego yawo yari ukugeza ku banyarwarwanda amazi meza mu rwego rwo kugabanya imfu z’abana hamwe n’indwara z’ibyorezo zituruka ku mazi mabi.

Ambasaderi Kazuya Ogawa areba ko umuyoboro w'amazi ukora neza.
Ambasaderi Kazuya Ogawa areba ko umuyoboro w’amazi ukora neza.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais avuga ko iki gikorwa cyo kubaka umuyoboro w’amazi cyatumye abaturage bafite amazi meza bava kuri 67 bagera kuri 76% by’abaturage bose batuye akarere ayobora.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka