Muhanga: Ngo nta mafaranga yabuze icyo akora nubwo miliyoni 200 zimuwe

Ubuyobozi bw’inama njyanama y’akarere ka Muhanga buratangaza ko kuba ku ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2012-2013 uri gushira harasagutse amafaranga agera kuri miliyoni 200 atari uko habuze ibikorwa akoreshwa ko ahubwo azimukanwa mu ngengo y’imari y’umwaka ukurikira kuko hari ibikorwa byari byaratangiwe agomba kurangiza.

Asobanura uko aya mafaranga yasigaye, umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku avuga ko mu busanzwe hari miliyoni 403 zirenga zitarakoreshwa ariko miliyoni 203 muri aya bazifitiye inyemezabuguzi zayo, zimwe ziri kugenda zishyurwa kugeza tariki 30/06/2013.

Muri aya mafaranga kandi hari miliyoni 200 ngo batazabasha gukoresha kugeza tariki 30/06/2013. Ati: “izi miliyoni nizo tugomba kwimukana, niyo tuzaheraho dutangira kubara, ariko twakayaheraho afite amazina yayo”.

Mutakwasuku avuga ko amafaranga azimukana n'ingengo y'imari.
Mutakwasuku avuga ko amafaranga azimukana n’ingengo y’imari.

Umuyobozi w’inama njyanama y’aka karere, Antoine Sebarinda, asobanura icyo aya mafaranga azakora yavuze ko ariyo azubaka isoko ryo mu murenge wa Rongi ryagombaga gukorwa rikuzura; iyi mirimo yo kuryuzuza ikaba yari kujyana no kuyishyura bikarangira ariko ntibyashobotse kuko imirimo iri ku kigereranyo cya 60%.

Akomeza avuga ko mu mwaka ukurikira w’ingengo y’imari aribwo bazakomerezaho iyi mirimo ndetse n’ibindi bikorwa nabyo bitarangiye bikazakomerezaho aribyo bizishyurwa aya mafaranga miliyoni 200.

Sebarinda ati: “aya mafaranga ntiyapfuye ubusa kandi ntiyabuze icyo akora ahubwo yimukanye n’ingengo y’imari kugirango arangize imirimo itararangiye uyu mwaka. Ibyo akoreshwa ntibyabuze rero”.

Sebarinda atangaza ko nta mafaranga yabuze icyo akora muri Muhanga.
Sebarinda atangaza ko nta mafaranga yabuze icyo akora muri Muhanga.

Ingengo y’imari yagenewe uturere muri uyu mwaka ahanini yaragabanutse bitewe ahanini n’uko u Rwanda rutabashije kubona inkunga rwari rusanzwe ruhabwa n’ibihugu byateye imbere ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

Umwaka ushize w’ingengo y’imari akarere ka Muhanga kari karagenewe miliyari 10 na miliyoni 201 zirenga uyu mwaka wa 2013-2014 aka karere kahawe milyari icyenda na miliyoni 510 arenga.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka