Mu Rwanda abakene bagabanutseho 11.8% mu myaka itanu

Mu Rwanda, abaturage baba munsi y’umurongo w’ubukene bavuye kuri 56.7% bagera kuri 44.9% mu myaka itanu ishize; nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ku mibereho y’ingo ku nshuro ya gatatu (EICV 3).

Ubu bushakashatsi bwerekana ko habayeho impinduka nini mu kuva mu bukene kw’Abanyarwanda hagati y’umwaka w’ibihumbi 2005 n’uwa 2010. Intara irimo abaturage benshi barenze ikiciro cy’ubukene ni umujyi wa Kigali, n’aho ntara y’Amajyepfo ikaza ku isonga mu kugira abaturage benshi bari mu bukene.

Intara y’Amajyaruguru ikurikiwe n’iy’Uburengerazuba nizo zagaragaje ugukataza mu kuva mu bukene kurusha izindi hagati ya 2005 na 2010; nk’uko EICV3 ibyerekana.

Abaturage baba mu bukene bukabije bavuye kuri 40% mu mwaka wa 2000-2001 bagera kuri 35.8% muri 2005-2006. Muri 2010-2011 bageze ku kigereranyo cya 24.1%; na none kandi abatuye intara y’Amajyaruguru baza ku isonga mu gutera imbere bava mu bukene bukabije.

Kuva mu mwaka wa 2000, umuntu abarwa ko ari munsi y’umurongo w’ubukene ari uko atabasha kubona amafaranga 64,000 ku mwaka yo ku mutunga no kugura ibindi byangombwa nkenerwa. Utabona 45,000 ku mwaka byo kugura ibimutunga gusa aba ari munsi y’umurongo w’ubukene bukabije. Ibi bipimo ni nabyo byakoreshejwe muri ubu bushakashatsi.

Kugeza ubu aho ibiciro bigeze, umuntu utinjiza amafaranga 118,000 byo kumutunga no kugura ibindi byangombwa nkenerwa abarirwa munsi y’umurongo w’ubukene, naho utabona 83,000 ku mwaka byo kugura ibimutunga gusa aba ari munsi y’umurongo w’ubukene bukabije.

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo bwo mu mwaka wa 2000-2001 bwerekanye ko Abanyarwanda bagera kuri 58.9% babaga munsi y’umurongo w’ubukene; mu mwaka wa 2005-2006 bagera kuri 56.7%. Ubugezweho bwakozwe kuva mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2010 kugeza mu kwa 10, 2011 bwerekana ko abaturage 44.9% gusa aribo bakiri munsi y’umurongo w’ubukene mu Rwanda.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka