Mu majyepfo akarere ka Muhanga kaza ku mwanya wa nyuma mu kwinjiza imisoro

Akarere ka Muhanga kari ku mwanya wa nyuma mu kwinjiza imisoro n’amahoro mu turere umunani tugize intara y’Amajyepfo; nk’uko byemezwa n’inama njyanama y’aka karere.

Kuva mu Ugushyingo 2012 kugeza muri Gashyantare uyu mwaka, gahunda yo kwishyuza imisoro mu karere ka Muhanga isa n’iyagenze biguru ntege kuko akarere kakiri ku ijanisha ryo hasi ugereranyije naho kifuzaga kugera.

Ubu akarere ka Muhanga kari kuri 30% mu kwinjiza imisoro, kakaza ku mwanya wa 8 mu ntara y’Amajyepfo ifite uturere umunani tuyigize, bivuze ko ariko ka nyuma; nk’uko byemejwe n’inama njyanama y’akarere yateranye tariki 21/03/2013.

Inama njyanama y’akarere ka Muhanga ivuga ko iri janisha ridashimishi kandi rigomba kuzamurwa.

Bamwe mu bagize inama njyanama y'akarere ka Muhanga.
Bamwe mu bagize inama njyanama y’akarere ka Muhanga.

Komisiyo y’ubukungu y’akarere ka Muhanga igaragaza ko amafaranga yari kwishyuzwa mu birombe ndetse no ku mashyamba atishyujwe na ba rwiyemezamirimo bakaba batarubahirije amasezerano bagiranye n’akarere.

Sebalinda Antoine, ukuriye njyanama y’akarere ka Muhanga atangaza ko hari icyizere cyo kuva ku gipimo bariho bifashishije ingamba zafashwe.

Zimwe mu ngamba avuga ngo ni uko bajyiye gutangira gushishikariza abaturage kwishura kare imisoro bagomba gutanga kuko ngo usanga mu busanzwe baba babyiganira mu mabanki mu matariki ahera ukwezi aho kugirango babe barayishyuye mbere.

Hasigaye amezi agera kuri abiri ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire. Mu karere ka Muhanga ntamubare ufatika w’abasoreshwa uramenyekana, mu gihe n’iyi misoro batanga ari yo yunganira ingengo y’imari y’akarere. Iki kibazo kandi cyagaragaye no mu mwaka ushize.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka