MINECOFIN yatanze arenga miliyari imwe mu AgDF, inishimira umwanya mwiza u Rwanda rwahawe na WEF

Abakozi ba Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) hamwe n’ab’ibigo biyishamikiyeho, batanze umusanzu ugera kuri miliyari imwe na miliyoni umunani mu kugega ‘Agaciro Development Fund’.

Banaboneyeho umwanya wo kwishimira umwanya wa gatatu muri Afurika, ndetse n’uwa 63 ku rwego rw’isi, u Rwanda rwahawe mu iterambere ry’ubukungu.

Mu birori bakoze kuwa gatatu tariki 05/09/2012, abakozi ba MINECOFIN ubwabo batanze umusanzu usaga miliyoni 88, asigaye agera kuri miliyoni 920 atangwa n’ibigo birindwi bishamikiye kuri iyo Ministeri.

MINECOFIN kandi yishimiye umwanya mwiza wa gatatu muri Afurika, Umuryango mpuzamahanga “World Economic Forum (WEF)” wahaye u Rwanda, kubera guteza imbere ubukungu bw’igihugu guhera mu mwaka ushize wa 2011.

U Rwanda rwagumanye umwanya wa gatatu muri Afurika, nyuma y’ibirwa bya Mauritius na Afurika y’Epfo, ruza ku mwanya wa 63 ku rwego rw’isi, ruvuye ku wa 70 rwari rwahawe mu mwaka ushize wa 2011.

Uku kuzamuka u Rwanda rurabikesha imicungire myiza y’ifaranga ritigeze rita agaciro birenze ikigero cya 5.9% kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Kamena muri uyu mwaka. Hari no kuba ubukungu bw’igihugu bwarazamutse ku kigero cya 7.7% kugera muri Werurwe uyu mwaka; nk’uko Ministiri John Rwangombwa yabitangaje.

Ministiri Rwangombwa yanashimye ikigero cya 72% cy’Abanyarwanda bitabiriye servisi z’imari, nko kwitabira kuzigama mu buryo bwizewe, bakaba baravuye ku kigero cya 52% mu mwaka wa 2008.

Ministri Rwangombwa asinyana imihigo n'abakozi ba MINECOFIN n'ab'ibigo biyishimikiyeho.
Ministri Rwangombwa asinyana imihigo n’abakozi ba MINECOFIN n’ab’ibigo biyishimikiyeho.

Ikigega AgDF gishobora kuba akandi gashya u Rwanda ruzashimirwa, nk’uko umwe mu bakozi ba MINECOFIN wanahawe umudari w’imikorere myiza, Minani Faustin yabitangaje. Yagize ati: “Ubundi udushya nk’utu twagombye kugurwa, ariko twebwe tudutangira ubuntu.”

MINECOFIN ivuga ko abakozi bayo bakoze neza cyane mu mwaka w’ingego y’imari ushize wa 2011-2012, aho nta mukozi wirukanywe kubera imikorere cyangwa imyitwarire mibi. Ikaba yarahembye abakozi babaye indashyikirwa.

Hanabayeho gusinya imihigo y’uyu mwaka mushya w’ingengo y’imari, aho MINECOFIN yizeza ko ifaranga ritazata agaciro kugera ku mibare ibiri (kugeza cyangwa kurenga 10), ikazanaharanira kongera umusoro w’imbere mu gihugu kugera kuri miliyari 641.

Mu mpera z’uyu mwaka wa 2012 kandi, MINECOFIN ivuga ko izatangaza imibare y’ibanze y’ibyavuye mu ibarura rusange, ikazaharanira ko abagana servise z’imari biyongera kandi boroherezwa gukorana n’ibigo by’amari, ndetse ngo ikigega AgDF kizakoreshwa mu buryo burambye, nk’uko intego yacyo ari “Umurage w’ubukungu.”

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka