Leta yunguka miliyari 2,5 buri mwaka kubera politike yo koroshya ingendo ku bakozi

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) yemeza ko n’ubwo nta nyigo ihamye irakorwa, gahunda yo korohereza abakozi mu ngendo yatangiye mu mwaka w’2005, itanga inyungu y’amafaranga arenga miriyari ebyiri n’igice buri mwaka.

Mu kiganiro Kabogoza Innocent, umwe mu bakozi ba MININFRA yagiranye na Kigali Today, ahamya ko politike yo gufasha abakozi ba Leta kubona imodoka zabo bwite, ifite ibyiza byinshi birimo gucunga neza umutungo wa Leta hamwe no kurinda abakozi gusindagizwa.

Mbere y’u mwaka w’2005, Leta yari imaze kugira imodoka zigera ku bihumbi 10, kandi yari igifite ibigo bike n’abakozi bake cyane ugereranyije n’iki gihe; nk’uko Kabogoza abisobanura.

Yagize ati: “Ese urumva muri iki gihe twari kuba tubigenza dute mu gihe abakozi bahoraga mu makimbirane bapfa ubuke bw’imodoka, cyangwa bamwe bakica akazi bitewe n’uko umwe muri bo yajyanye imodoka akayitindana cyangwa ikamupfiraho!”

Muri iki gihe abakozi bemerewe kugira imodoka za Leta ni Perezida wa Repubulika, Abaperezida b’imitwe yombi y’Inteko ishinga amategeko,Umukuru w’Urukiko rw’ikirenga, Ministiri w’Intebe, inzego zishinzwe umutekano, hamwe n’imodoka zikora servise na tekiniki bya Leta.

Imodoka za Leta kandi zahoraga mu igaraje kuko buri wese yazikoreshaga mu nyungu ze bwite nko kujya kuzihahisha, kuzijyana mu bukwe n’ahandi; ariko muri iki gihe umukozi aha agaciro imodoka ye kuko aba azi neza ko niyangirika ashobora gutakaza imirimo ye.

Ikindi cyatumye amafaranga menshi yakoreshwaga mu ngendo z’abakozi ba Leta acungwa neza, ni uko nta essence cyangwa mazutu itangwa ku modoka ya buri muntu. Buri kwezi imodoka imwe yanywaga litiro 700 z’ibikomoka kuri peterori, ndetse ikanagira umushoferi, nawe uhembwa na Leta.

Mu rwego rwo kugirango abakozi ba Leta babone imodoka zabo bwite, abayobozi bakuru bakomorerwa 58% by’igiciro cy’imodoka andi bakayahabwa ari inguzanyo, abayobozi mu bigo bahabwa miliyoni eshatu bakiyongereraho kugira ngo bagure iyo bifuza, ndetse hakaba n’abandi bakomorerwa amahoro ku modoka baguze; nk’uko Kabogoza yakomeje asobanura.

Asubiza ikibazo cy’umusaruro abakozi ba Leta batanze nyuma yo koroherezwa mu ngendo, Kabogoza yavuze ko bitari mu nshingano za MININFRA, ahubwo byabazwa ikigo cy’imiyoborere (RGB).

Ariko ngo yumvise umusaruro ukomoka ku buhinzi wariyongereye, nyuma y’uko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge boroherejwe kubona imodoka zo kugera ku baturage.

MININFRA ivuga ko amahanga arimo kuza kwigira ku Rwanda ku bijyanye na Politiki yo korehereza abakozi mu ngendo, aho Bank y’isi yayishimye ndetse n’ibihugu nka Uganda, u Burundi na Liberiya baje kureba niba nabo bakwigana u Rwanda.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka