Kwishyura imisoro hakoreshejwe ikoranabuhanga bije kugabanya igihe abantu bakoreshaga

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority), Tushabe Richard, yavuze ko uburyo bwo kumeneyekanisha no kwishyura imisoro hifashishijwe ikoranabuhanga butuma abasora babona umwanya uhagije wo gukurikirana neza ibyo bakora.

Ibi yabitangarije mu birori byo kwizihiza umunsi w’abasora byabereye mu karere ka Kayonza ku rwego rw’intara y’uburasirazuba, aho yavuze ko uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyura no kumenyekanisha imisoro butuma abasora bazigama amafaranga y’ingendo bakoreshaga bajya gusora ku biro by’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro.

Yongeyeho ko ubwo buryo bwihutishije akazi kuko hari igihe abasora bamaraga umwanya munini ku mirongo bagiye gusora, cyane cyane iyo babaga basiganwa n’iminsi ya nyuma yo gusoreraho.

By’umwihariko abasora basigaye bafite umwanya uhagije wo gukurikirana ubucuruzi bwabo, kuko basora bibereye mu kandi kazi ka bo aho kujya gusorera ku biro by’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, nk’uko yakomeje abivuga.

Abasora bashishikarijwe gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo barusheho kunoza umusaruro
Abasora bashishikarijwe gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo barusheho kunoza umusaruro

Umuyobozi wungirije w’icyo kigo yasabye abasoreshwa bataratangira gukoresha ikoranabuhanga ko bakwihutira kurikoresha kuko hari ibyo ababatanze kurikoresha babarushije.

Mu mwaka wa 2011/2012, intara y’Iburasirazuba yinjije imisoro irenga gato miriyari 14 na miriyoni 600.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyinjije miliyari 11 na miliyoni 89, naho uturere tugize iyo ntara twinjiza miriyari eshatu na miliyoni 580 arengaho gato, nk’uko umuyobozi w’intara, Odette Uwamariya yabitangaje.

Abayobozi batandukanye bavuze ko kuba amafaranga Leta yinjiza ava mu misoro yiyongera, ahanini usanga n’ikoranabuhanga ribigiramo uruhare kuko ryihutisha serivisi kandi rikanorohereza abacuruzi.

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro yavuze ko bishimira ibyo bamaze kugeraho, ariko anavuga ko hakiri imbogamizi z’uko hari abanatu bagifite imyumvire micye binjiza magendu mu gihugu bagamije gukwepa imisoro.

Yasabye inzego zose zibishinzwe gutera ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro ingabo mu bitugu kugira ngo abo bantu bajye batabwa muri yombi.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyatanze mudasobwa 10 na “Printer” ku ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda rya Mukarange Catholique, mu rwego rwo kubafasha kugendana n’ikoranabuhanga.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka