Kutagira umuriro w’amashanyarazi hari abo bibangamira mu kwimenyereza ibyo bize

Kuba umuriro w’amashyanyarazi udahagije hari abaturage bibangamira mu mirimo yabo cyangwa se mu kwimenyereza ibyo bize, n’ubwo iki kibazo Leta y’u Rwanda yiyenkiri mu byo Leta y’u Rwanda yiyemeje gukemura kugira ngo byongere ishoramari

Kuri iki gihe mu Rwanda hakoreshwa Megawatts zitarega ijana ariko Leta irategenya gushyiraho gahunda zizakurura abazashora imari yabo mu gutanga ingufu z’amashanyarazi ku buryo mu 2017 hazaba hari byibura Megawatts zigera ku 1.000.

Tuyishime Benoit ni umwe mu bize ibijyanye no gukora umuriro w’amashanyarazi, avuga ko kuba aho atuye nta muriro w’amashanyarazi uhagera byatumye atabasha kwimenyereza uko bikwiye umwuga we.

Tuyishime warangije amashuri yisumbuye mu 2010 ariko kuva icyo gihe ntiyabashije kubona ahantu hafi yajya kwimenyereza umwuga we, kuko mu gasantere ka Mugu mu Karere ka Burera atuye mo nta mashanyarazi ahagera.

Agira ati: “Byansabye kubanza nkajya kwifashisha umuriro mu Kidaho kandi ni kure cyane, kugenda na moto ni amafaranga igihumbi no kugaruka kandi ayo mafaranga ni menshi”.

Ibyo byatumye atiyungura ubumenyi kubera ko buri munsi atabona amafaranga yo gutega moto, nk’uko akomeza abivuga.

Gusa yizera ko gasantere atuyemo nikageramo umuriro w’amashanyarazi bizaba ari byiza, kuko ntawe uzongera gukoresha amafaranga ye atega ajya ahari amashanyarazi gushakayo serivisi runaka.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko mu mpera z’umwaka wa 2012, ku bufatanye bw’akarere na EWSA mu murenge wa Kagogo hazaba hageze amashanyarazi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka