Kugirira ibirarane umuturage nabyo ni akarengane – Jabo Paul

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba, Jabo Paul, avuga ko imikorere myiza yagombye kuranga umuyobozi n’umukozi wa Leta hatabayemo kugirira ibirarane abaturage kuko nabyo bishyirwa mu karengane.

Aganira n’abashinzwe gucunga umutungo wa Leta mu karere ka Rubavu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba yagaragarijwe ko hari ibigo bifitiye ibirarane abaturage cyane mu bigo by’amashuri kubera ko amafaranga ibigo bigenerwa na Leta atinda kubigeraho.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo bavuga ko amafaranga bagenerwa na Minisiteri y’uburezi atinda bigatuma ibigo bifata imyenda ku bacuruzi n’abaturage bagatinda kwishyurwa kuburyo n’ubu hari ibirarane bigiye kumera umwaka.

Agira icyo abivugaho umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba avuga ko imicungire myiza ijyana n’imiyoborere myiza yagombye kujyana no gusubiza ibibazo by’umuturage hatabaye kumujyamo ikirarane kuko ari akarengane n’igihombo kuri we.

Avuga ko iyo habaye ibirarane umwaka urangiye Minisiteri y’imari isaba ko ibyo birarane byayigezwaho igashobora kubyishyura ariko hari ibigo bitabigaragaza ugasanga umuturage wakoze akazi cyangwa wagurishije ibye ikigo cya Leta agirwamo ikirarane kuburyo budakwiye.

Jabo ahamagarira abayobozi b’ibigo kugaragaza ibirarane bafite kugira ngo hasobanurwe impamvu bitishyuwe no kurebwa uburyo byakwishyurwa umuturage ntagirwemo ikirarane gisa n’akarengane kamudindiza kwihuta mu iterambere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba yemeza ko abakozi b’ibigo bya Leta nibakoresha neza umutungo wa Leta bakawucunga birinda kurangara no gusesagura ibirarane byagabanuka umuturage agahabwa ibyo akeneye ku gihe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

karongi ibirarane ubu ni ikibazo

allas yanditse ku itariki ya: 16-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka