Ku myaka 50 arangije kaminuza arihirwa na moto yitwarira

Umubyeyi w’abana babiri witwa Kayitare Pierre Claver arangije Kaminuza abikesha akazi akora ko gutwara moto mu mujyi wa Musanze, kuko katumaga abona amafaranga yo kwiyishyurira ishuri ndetse no gutunga urugo rwe.

Uyu mugabo uvuga ko akunda kwiga cyane, ku buryo yumva yanakomeza igihe ubushobozi bwaboneka, avuga ko mu myaka ine amaze yiga, itatu yayimaze akora akazi ko gutwara moto mu mujyi wa Musanze, yabona 17h00 zegereje agaparika moto akajya kwiga.

Ibi kandi ngo ntibyamubujije gutsinda cyane. Ati: “n’ubwo nari narize tukiga mu gifaransa, aho twigaga icyongereza gicye, ntabwo byambujije gutsinda neza. Nshobora kukubwira ko ndangije mfite amanota 15.79 ndi uwa kabiri mu gashami nizemo”.

Uyu mugabo avuga ko kwiga abikora kuko abikunze cyane, ndetse akumva yanafasha n’abandi batabishoboye kugirango bajye kwiga. Ati: “n’iyo mpuye n’umwana utari kwiga kubera ubushobozi nkora uko nshoboye ngo ajyeyo”.

Pierre Claver avuga ko kwitwarira moto byatumye abasha kwirihira ishuri.
Pierre Claver avuga ko kwitwarira moto byatumye abasha kwirihira ishuri.

Ati: “Kugeza ubu nta mikoro mfite yo kuba nakomeza, ariko ndamutse nyabonye nshobora kuba nakomeza, kuko ubu nta kazi mfite gashobora kumfasha gukemura ibikenewe nko gutunga urugo kurihira abana maze nkasagura ayo kwiga ibyiciro byisumbuye”.

Uyu mugabo avuga ko ibanga yakoresheje kugirango akazi kabashe kumugeza ku rwego agezeho, ari uko yitwaye neza, agakurikiza amategeko y’umuhanda uko ategetswe, ndetse akanafata neza abamugana.

Ati: “Imana yaramfashije abantu bangirira ikizere ku buryo nabonaga abagenzi mu buryo buciriritse. Ayo mafaranga rero nakuraga muri ako kazi niyo yamfashaga ku bijyanye n’amafaranga y’ishuri yaba make nashobora kuba nagurisha imitungo nsanzwe mfite”.

Uyu mugabo avuga ko kwiga bitagira iherezo, kuko umuntu buri gihe aba akeneye kumenya ibintu bishya.

Ati: “nk’ibintu byo gupima ubutaka ‘land survey’ ni ibintu nashakaga gukurikira, ni uko nasanze naramaze gukurikira rural development economics, ariko ni ikintu umuntu agenda asobanukirwa ukabona ibintu bishya kandi bifatika,ku buryo numva nabyo nifuza kubyizabyiga”.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abantu nkaba baba barakoze gutya biba byerekana ko nuwabashinga imirimo bayikora neza!Abakeneye abakozi nkuyu ntiwakwirirwa uvunika cyane kuko bigaragara ko afite umuhate!!Ahubwo ashyireho No ye yatelephone na Email bye Ubundi yirebere!!ngo turamurwanira!!!

Habiyaremye yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

Bantu mutanga akazi uyu ntiyavamo umukozi mwiza hatitawe ku myaka ye? rwose uyu mugabo ni intwari akwiye akazi abagafite mwamutekerezaho. Murakoze

Victor yanditse ku itariki ya: 29-06-2013  →  Musubize

IYO NZA KUBA MFITE AKAZI NTANGA NAKAGUHA KANGANA N’AKA LICENCIEN MAZZE NONEHO UKIGA DOCTORAT.

Muteteri yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka