Komiseri mukuru wa RRA arashima abacuruzi n’abikorera ba Rusizi

Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA), Ben Kagarama, arashimira imikoranire myiza iri hagati y’abikorera bo mu karere ka Rusizi n’ikigo ayobora.

Mu nama yamuhuje n’abacuruzi n’abikorera bo mu karere ka Rusizi tariki 10/07/2012 nyuma yo gusura imipaka yose ako karere gahuriyeho n’u Burundi na Repubulika Ihranira Demokarasi ya Kongo, Kagarama yibukije ko buri wese agomba kwiyumvisha ko biri mu nshingano ze kwitabira gahunda zubaka igihugu.

Abikorera bo mu karere ka Rusizi bagaragaje imbogamizi zirimo itangwa ry’umusoro ku nyungu, ugusonerwa kw’imodoka zambaye ibyapa biziranga bitari iby’u Rwanda na bimwe mu bicuruzwa byakwinjizwa mu Rwanda bituruka muri ibyo bihugu by’abaturanyi, ndetse n’icyifuzo cy’uko mu murenge wa Bweyeye hashyirwa ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu nk’agace k’icyaro kitaruye nyamara kagendwa cyane.

Umuyobozi wa RRA yashishikarije abashoramali gukomeza kugana akarere ka Rusizi ahereye ku ishusho nziza n’imiterere byako. Yiyemeje ko agiye gukurikirana ikibazo cy’abacuruzi b’i Kigali banga gutanga inyemezabuguzi z’ukuri mu gihe aba babarangurira baba bazibasabye.

Ibinyabiziga bitunzwe n’abanyarwanda bifite ibibiranga byo mu bihugu by’abaturanyi, iyi ngingo na yo yavuzweho, hafatwa umwanzuro ko bizaganirwaho mu bushishozi.

Bayihorere Eraste umwe mu bari bahagarariye inganda zitonora umuceri yagaragaje impungenge ku itangwa ry’umusoro ku nyungu ku bikomoka ku buhinzi mu Rwanda.

Bafashe ingamba yo guhanahana amakuru no guhugurana ku itangwa ry’umusoro ku nyungu.

Kamuzinzi Godefroid uhagarariye urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Uburengerazuba yatangaje ko biyemeje kuzongera imisoro kandi igatangirwa igihe.

Nk’uko byatangajwe muri iyi nama,Miliyari 585 z’amafaranga y’u Rwanda ni zo zavuye mu misoro mu mwaka ushize mu gihe intego kwari ukugera kuri miriyari 533. Muri uyu mwaka twatangiye ho ngo hategerejwe agera kuri miliyari 653.

Euphrem Musabwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urwanda rwacu rurakataje mwiterambere pe kubona dusigaye twiha target hanyuma tukayirenza nibigaragaza imyumvire myiza muguteza imbere igihugucyacu. abacuruzi nibakomerezeho.

mbonigaba yanditse ku itariki ya: 12-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka