Kirehe: PSF yasuye abana b’impfubyi babafasha no mu bikorwa bitandukanye

Abagize urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Kirehe basuye abana b’imfubyi hamwe n’abapfakazi ba Jenoside batuye mu murenge wa Nyarubuye babafashisha matera zo kuryamaho, isukari, umuceri n’ibindi birimo imyenda yo kwambara.

Ibi bikoresho batanze tariki 14/08/2013 babihaye koperative ikora ibijyanye n’ubudozi ikorera mu murenge wa Nyarubuye (COCOUNYA), aho babahaye ibifite agaciro k’amafaranga 747,200 mu rwego rwo kubafasha mu mibereho yabo ya buri.

Abagize PSF Kirehe bashyikiriza ibikoresho imfumbyi n'abapfakazi ba Jenoside bo mu murenge wa Nyarubuye.
Abagize PSF Kirehe bashyikiriza ibikoresho imfumbyi n’abapfakazi ba Jenoside bo mu murenge wa Nyarubuye.

Simpenzwe Jackson uyobora PSF mu karere ka Kirehe avuga ko bahisemo kuza gufasha abana b’impfumbyi n’abapfakazi mu murenge wa Nyarubuye mu rwego rwo kumenya amateka ya Jenoside yakorewe i Nyarubuye, akaba akomeza avuga ko ibi biri mu buryo bwo guhumuriza aba bahuye n’ingaruka za Jenoside.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Jaqueline, yasabye aba bana b’impfuzi hamwe n’abapfakazi ba Jenoside gukomeza gukorera hamwe nka koperative bakirinda icyo aricyo cyose cyabatanya kuko kuba bari hamwe aribyo byabateza imbere mu byo bakora byose bya buri munsi.

Abagize PSF Kirehe basobanurirwa amateka yaranze Jenoside i Nyarubuye.
Abagize PSF Kirehe basobanurirwa amateka yaranze Jenoside i Nyarubuye.

Iki gikorwa cyo gusura abana b’impfubyi zibana bibumbiye muri koperative y’ubudozi bakaba bagifatanije no gusura urwibutyo rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu murenge wa Nyarubuye aho basuye ahashyinguye imibiri isaga ibihumbi 51 bakabunamira.

Aba bibumbiye mu rugagaga rw’abikorera mu karere ka Kirehe bashyize kuri uru rwibutso amafaranga ibihumbi 100 yo gufasha mu bikorwa bitandukanye.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka