Kayonza: Abaturage bizeye iterambere kubera umushinga Higa Ubeho bazaniwe na YWCA

Abaturage bo mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza bavuga ko bizeye iterambere mu gihe kiri imbere bazagezwaho n’umushinga Higa Ubeho bazaniwe n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa Young Women Christian Association (YWCA).

Uwo mushinga uri gukorera mu mirenge ya Mukarange, Kabarondo na Ruramira mu karere ka Kayonza.

Aho ukorera abagenerwabikorwa ba wo babumbirwa mu matsinda bagafashwa mu bintu binyuranye birimo kubigisha kuzigama no kugurizanya hagati ya bo, kubigisha ibijyanye no kuboneza imirire, ariko by’umwihariko bakanigishwa uburyo bwo gukora ubuhinzi buvuguruye kandi buteye imbere binyuze muri gahunda y’ishuri ry’abahinzi mu murima, Farmer Field School (FFS).

Abagenerwabikorwa b’uwo mushinga bavuga ko uziye igihe kuko uzabagirira akamaro kanini cyane cyane mu bijyanye n’iterambere ry’abagenerwabikorwa ba wo, nk’uko bivugwa na Nyiramana Alice, umwe mu bagenerwabikorwa b’umushinga Higa Ubeho mu murenge wa Ruramira.

Ati “Bizamvana aho narindi, niba naryaga ariko nkorera umuntu ubu noneho ngiye kwiteza imbere birusheho kumfasha njye n’umuryango wanjye”.

Abagenerwabikorwa ba Higa Ubeho bahugurwa n'umukozi wa YWCA.
Abagenerwabikorwa ba Higa Ubeho bahugurwa n’umukozi wa YWCA.

Uburyo umushinga wa Higa Ubeho uzakora bumeze nka gahunda y’ibimina abaturage basanzwe bibumbiramo bakazigama bakanagurizanya. Iyi ni yo mpamvu benshi mu baturage bafite icyizere ko bazungukira byinshi muri uwo mushinga babikesha uburyo bazajya bisungana bakagurizanya amafaranga.

Benshi mu bagenerwabikorwa ba Higa Ubeho bari basanzwe bari no mu yandi matsinda yo kubitsa no kugurizanya.

Ibyo ngo bizatuma biborohera kubyaza inyungu uwo mushinga kuko amatsinda wabashyizemo adatandukanye cyane n’ayo bari basanzwe barimo nk’uko bivugwa na Nahindigiri Agatha wo mu mudugudu w’Amazinga mu kagari k’umubuga mu murenge wa Ruramira.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka